Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Charles Umuririmbyi wa korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwamwiza Ange-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
24 February 2017 saa 07:32'

umuririrmbyi wa korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yasezeranye mu buryo bw’amategeko n’umukunzi we Uwamwiza Ange nawe uririmba muri korali Penuel yo muri Paruwasi ya Kicukiro Shel ku mudududu wa Eden ,ibi biroli byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe ndetse na bamwe mu bagize izi korali byari bibereye ijisho kuburyo byatanze ishusho nziza y’umunsi nyirizina y’ubukwe bwo gushyingirwa murusengero n’indi mihango isigaye.

JPEG - 61.3 kb
Ngamijimana Charles na Uwamwiza Ange bahisemo kwibanira burundu nyuma y’imyaka 3 bakundana

Umusore Ngamijimana Charles n’umukobwa Uwamwiza Ange bari bamaze imyaka itatu bakundana maze buriwese amaze kwiga no gushima imico myiza y’undi bafata umwanzuro wo kuzibanira burundu babihamisha kubibwira ababyeyi ndetse banerekanwa imbere y’itorero ry’Imana maze ku munsi w’ejo ku wakane w’italiki ya 23 Gashyantare 2017 basezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Nyarugenge.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugenge mbere yo kubasezeranya bukaba bwabahaye impanuro zikomeye zo kuzabana mu Mahoro Kandi bagahora baharanira guhesha agaciro amasezerano bagiraniye imbere y’amategeko.

JPEG - 64.1 kb
Charles na Ange bombi bafashe kw’ibendera rya Repubulika y’u Rwanda bagirana amasezerano akomeye

Charles na Ange bafashe kw’ibendera rya Repubulika y’u Rwanda basezeranye banarahirira kuzaana burundu kandi ko batazatatira indahiro bagiranye.

Mu kiganiro Ngamijimana Charles yavuzeko mbere ya byose ashima Imana ko yagiye ibana nabo bakaba barabashije kwera imbuto zikwiriye no kubaha Imana muri byose none bakaba basigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ngo barushinge kuko nyuma yo gusezena imbere y’amategeko kw’italiki ya 18 Werurwe 2017 mbere ya saa sita hazaba umuhango wo gusaba no gukwa naho nyuma ya saa sita basezerane imbere y’Imana murusengero rwa ADEPR Nyarugenge.

JPEG - 116 kb
Ngamijimana Charles yahamije ko imico myiza ,ubukristo n’ubushongore yabonye kuri Ange aribyo byamuteye kuzibanira burundu nawe

Muri aya magambo Ngamijimana Charles yagize ati:”Umukunzi wanjye na mukundiye ko mu gihe k’imyaka 3 tumaze dukundana namubonyeho indangagaciro z’umunyarwandakazi n’iza gikristo ,na nabonye ankunda uruzira uburyarya bityo nanjye mpitamo kumukunda iteka nkazamutetesha mpaka ,nkamukuyakuya mpaka ku buryo n’ababijyaho impaka nababwirako namukunze urutagira umupaka kandi nkaba nariyemeje ko urugo rwacu rugomba kutubera twembi ijuru rito twembi .

JPEG - 95.2 kb
Ange nawe yashimangiye ko Charles amurutira bose

Uwamwiza Ange mw’ijwi ryuje ibyishimo aseka cyane yagize ati: Njyewe umukunzi wanjye nabonye nta wundi muntu namugereranya nawe kuko yujuje byose numvaga nifuza ku musore uzambera umugabo ati :”Twembi turaziranye kuko turemerana peee, nanjye sinzamuhemukira nzamukunda iteka kuko nawe yemeye kunkunda kandi icyo namubwira nuko yakunze umukunda n’iyo nsenga Imana mba nyisaba ngo ikomeze kumundindira iteka maze vuba cyane duhuze imiryango amatara yaka kumugaragaro .

Ubukwe bw’aba bombi bukaba buzakomeza ku wagatandatu w’italiki ya 18 Werurwe 2017 aho mu masaha ya mugitindo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa mu muryango wa Uwamwiza Ange naho nyuma ya saa sita hakaba gusezerana imbere y’Imana murusengero rwa ADEPR Nyarugenge maze nyuma y’uyu muhango abatumiwe bakakirirwa muri Salle ya ULK ku Gisozi .
Reba Amwe mu mafoto :

JPEG - 91.1 kb
Charles na Ange kuri uyu munsi wo gusezerana bari babukereye buri wese ubona yuzuye akanyamuneza

JPEG - 64.1 kb
Charles na Ange bombi bafashe kw’ibendera rya Repubulika y’u Rwanda bagirana amasezerano akomeye

JPEG - 61.3 kb
Inshuti n’abavandimwe bari bagaragiye abageni muri uyu muhango wo gusezerana mu mategeko

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.