Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Video :Ibitambaro bibiri byakoze ibidasanzwe bituma haboneka akayabo k’amafaranga abantu barumirwa

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Mu mpera z’icuyumweru twasoje mu karere ka Kirehe ,muri Paruwasi ya ADEPR Rusozi habereye igiterane cy’ivugabutumwa cyari cyatumiwemo Korali Tuyikorere ya ADEPR Mahoko kigamije gukusanya inkunga yo kubona isakaro ry’urusengero.

BIRATANGAJE //IBITAMBARO BIBIRI BYAKOZE AGASHYA GAKOMEYE MU KARERE KA KIREHE ,IREBERE VIDEO HANO:

Agashya kabereye muri iki giterane ni ababyeyi babiri batanze ibitambaro byabo maze ibi bitambaro bikora ku mitima y’abatabiriye babigura amafaranga y’u Rwanda angana akabakaba ibihumbi magana atatu,ibintu byatangaje buri wese mu bari bari muri iki giterane .

Muri iki giterane Korali Tuyikorere ya ADEPR Mahoko nyuma y’indi nkunga ingana n’amafaranga ibihumbi Magana inani batanze kuri iyi nyubako bongeye gutanga amafaranga ibihumbi ijana na cumi na bitanu (115.000Frws) bagura igitambaro kimwe muri ibi noneho abakristo bo muri iyi Paruwasi nabo bafatikanije n’ubuyobozi bwabo igitambaro kimwe bakigura amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi ijana na mirongo itanu n’umunani (158.000Frws) yose hamwe uyateranije n’aya Korali Tuyikorere aba ibihumbi Magana abiri na miringo irindwi na bitatu(273.000Frws).






Aba babyeyi babari bitanze ibitambaro ku nyubako y’urusengero bituma haboneka amafaranga menshi cyane bitangaza abantu


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO