Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 19 April 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
UBUYOBOZI BWA IYOBOKAMANA.COM BWIFURIJE NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA W’I 2018 ABASOMYI N’ABAKUNZI BA YESU KRISTO UMWAMI WACU

Umuramyi Bikorimana Emmanuel (Bikemy ) yateye ubu Pasiteri umugongo ahitamo kugaruka muri ADEPR -Menya impamvu

Yanditswe ku wa 2017-10-18 02:28:02 na Ubwanditsi










Bikorimana Emmanuel (Bikem) Umuririmbyi w’umuramyi warumaze igihe cy’amezi agera kuri atanu yaravuye mw’itorero yahozemo rya ADEPR akerekeza mw’itorero rya Agape Sancutual Church in Rwanda ndetse akimikirwa kuba umushumba w’itorero(Pasiteri ) ubu yamaze gutera umugongo ibi byubahiro by’ubupasiteri yigarukira kw’itorero rye yita umubyeyi rya ADEPR .

Uyu muririmbyi yarasanzwe ari umukristo wo mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Rmera mu rurembo rw’umugi wa Kigali aha akaba ariho yongeye kwakirirwa nk’umwana ugarutse mu rugo nkuko IYOBOKAMANA.COM Twabihamirijwe n’uyu muririmbyi nyiri ubwite ndetse na Bwana Rev.Pastor Kwizera Elyse umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Remera.


Umuramyi Bikorimana Emmanuel yafashe umwanzuro wo kugaruka mw’itorero rya ADEPR

Mu kignairo IYOBOKAMANA.COM twagiranye n’umuramyi Bikorimana Emmanuel (Bikem ) yavuzeko we n’umutima nawe we yagenzuye neza asanga nyuma yuko avuye mw’itorero umubyeyi rya ADEPR akwiye kugaruka kubera impamvu eshanu zikurikira:

1.Gusubira inyuma mu buryo bw’umwuka

Yatubwiye ko inshingano yakiriye aho kugirango abashe kugira intambwe atera mu byumwuka ahubwo agenda asubira inyuma,aho agira uti:” ndambiwe kubaho ndafite aho nteranira kandi naramenyereye kuba munzu y’Imana,sinshaka kugibwaho n’umwuka w’uruzerero.

2.Kwitwa umushumba udafite izo nshumbye:

Maze igihe kingana n’amezi atanu mpawe inshingano ya gi pasiteri ariko ntabwo ndabasha guhabwa uburyo bwo gutangira umurimo nkuko nabisezeranyijwe na ministere yampaye inshingano,ibi mbibona nkaho ndi muruzerero kandi mfite aho ngomba kwicara ngatuza nkanagira agaciro kanjye nahoranye.

3.Kugendera ku masezerano y’abantu

Mu gihe nahabwaga izi nshingano zo kuba umushumba natekerezaga ko nzahita mpabwa aho gukorera umurimo,ngahabwa n’ibindi bigendanye nabyo kugirango twagure ubwami bw’Imana ariko ibyo nabwiwe n’ibyo nasanze kuri terrain biratandukanye,uyu munsi rero ndumva ibi mbirambiwe ndabona kwiringira abana babantu atari byiza.

4.Isaha y’Imana

Mu gihe cyose isaha y’Imana itaragera ntushobora guhabwa isezerano ati: Icyo Imana yateguriye umuntu cyangwa yasezeranije umuntu ntakabuza kizasohora ariko kugirango gisohore suko umuntu yiyobora cyangwa agendera kumarangamutima ye ahubwo arindira isaha y’Imana yagera ikishakira inzira z’ibisubizo bye.

Bikem avugako aho aviriye muri ADEPR yatakaje abakunzi b’indirimbo ze

5.Gutakaza abakunzi b’ibihangano byanjye

UMuramyi Bikem akomeza avugako kuva muri ADEPR akerekeza murindi dini byatumye atakaza benshi mu bakunzi b’ibihangano bye yabatakaje ati:” benshi mubakurikiraniraga hafi muzika yanjye nabo mu itorero rya ADEPR aho navutse nkorera umurimo ariko ubu amezi yarabaye atanu ntongera kugaragara kuruhimbi rwo muri ADEPR ndirimba,ibi nabyo rwose biri mubyatumye mfata umwanzuro wo guhindukira nkagaruka kuri gakondo.


Rev.Elise Kwizera umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Remera nawe yemeje aya makuru

Bwana Rev.Elise Kwizera umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Remera aho uyu muramyi Bikorimana yarasanzwe abarizwa mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yemeje aya makuru y’igaruka rya Bikorimana Emmanuel aho yavuzeko nkuko wa mwana w’ikirara yisihimiwe agarutse murugo rwa se ni nako natwe tutabura kwishimira igaruka ry’umukristo wacu ati:” Bikorimana Emmanuel ajya kugenda yarabitumenyesheje ariko nta kindi twagombaga kubirenzaho noneho no kugaruka yarabimbwiye nk’umushumba kandi byaradushimishije cyane yaba muri Paruwasi ndetse no kumudugudu kuko yarasanzwe ari umukristo mwiza kandi udufasha umurimo w’Imana bityo rero niyumve ikaze kandi arisanga murugo rwase mw’itorero rye nawe ubwe ahamya ko ari itorero umubyeyi.

Uyu mushumba yakomeje avugako mw’itorero rya Agape Sancutual in Rwanda uyu muririmbyi yari yagiyemo bari baramwimikiye kuba Pasiteri ariko ko iyo agarutse agaruka nk’umkristo nkuko n’abandi byagiye bibaho bakagaruka batazana iby’ama titre bari barahawe mu yandi madini .



Kuwa gatanu abakristo bo kumudugudu wa ADEPR Remera bakiranye urugwiro umuramyi Bikorimana Emmanuel(Bikem)

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


Apotre Paul Gitwaza

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Thacien Titus