Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ubumwe mu bakristo n’amatorero byagiye he?

Akayezu Jean de Dieu , 1 week ago

Nta gisubizo cyahuranyije wabona ku muntu wese wabaza iki kibazo ariko abenshi bavuga ko bagendeye ku bimenyetso bihari, imyitwarire y’abakristo b’uyu munsi ndetse n’amatorero agaragaza ko bwa bumwe bwajemo kirogoya kandi aribwo ntego nyamukuru y’itorero.

Kujya mu rusengero,gufasha abatishoboye,cyangwa kuba umunyangeso nziza ntabwo ari byo bikugira umukristo yewe no kuba umwe mu bagize inama nkuru y’itorero, kujya mu rusengero no mu yindi mirimo y’itorero udasiba, kwitangira umurimo w’itorero ntibikugira umukristo.

Muri Bibiliya Yera mu gitabo cya Yakobo 1:27 havuga ko “Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.”

Inararibonye n’abasesenguzi mu bya Gikristo bagaragaje ko uyu munsi wa none ubumwe bw’itorero bwasenyutse ndetse hatagize igikorwa cyangwa ngo habeho kwirebaho kuri buri umwe Itorero rya Kristo ryaba rigana aharindimuka.

Babigaragaje mu kiganiro mpaka cyari kiyobowe n’umunyamakuru Sengurebe Joel cyari cyahuriyemo umunyamakuru w’umusesenguzi Issa Noel Kalinijabo , Umuvugabutumwa Ndamukunda Patrick, Umuvugabutumwa Ev Niyonagira Eliane na Pasiteri Habimana Francois

Intego nyamukuru y’iki kiganiro yari ukurebera hamwe ibijyanye n’ubumwe ndetse n’ubufatanye mu bakristo, mu bahanzi no mu matorero mu Rwanda.

Ni kenshi havugwa inkuru z’abantu bishe abandi kandi ari abakristo, uwafungishije mugenzi we cyangwa akamuroga kugira ngo amusimbure ku ntebe y’Ubushumba (Ubupasiteri).

Ev Ndamukunda avuga ko umuntu ukijijwe adakwiriye guhitana mugenzi we kugira ngo amusimbure byose biterwa n’uko abantu bahushije intego yo kumenya icyo umukristo aricyo. Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi 133, rivuga ko ari byiza ko abavandimwe baturana bahuje.

Yakomeje avuga ko “Kugira ngo itorero rigire umugisha ni uko abantu babanza guhuza. Satani ni umuhanga arabanza akiba uguhuza kw’abantu, akabiba inzangano mu bantu. Abantu bahushije intego y’Ubukristo, abantu benshi ni Abanyedini beza ariko ntabwo ari abakristo beza.”

Yunzemo ati “Niba umuntu adahuza n’uwo basengana, pasiteri ntahuze na pasiteri mugenzi we amakorali adahuza, ibyo ni udutsiko. Niyo mpamvu Yesu yavuze ngo bazatungurwa ababwire ngo ntabwo nigeze mbabona.”

Pasiteri Habimana avuga ko ku Isi hagiye habaho intambara nyinshi zishingiye ku myemerere ari nayo mpamvu usanga abenshi bihisha inyuma y’amadini n’imyemerere ku nyungu zabo.

Yakomeje agira ati “Niba dushaka kuzajya mu ijuru, dukorera Imana imwe ntabwo ayo macakubiri yagakwiye kubaho.”

Yunzemo ati “Uzajya kumva wumve hagati mu rusengero, pasiteri ahora yakira ibibazo by’abantu bavuga ngo umwe yamuvuze nabi, yamurogesheje yamusenye hanze mu bitangazamakuru n’ibindi. Nta bumwe buri mu itorero ni nacyo gituma ubukristo bugenda busenyuka. Ikintu gituma ubwo bumwe butabaho harimo amashyari.”

Inyigisho abantu bahawe mu matorero n’amadini atandukanye usanga hari abigisha bigisha guhindura abantu abayoboke babo aho kubahindura kuba abayoboke ba Kristo. Ibi nibyo bivaho kuba umushumba cyangwa umwigisha abwira abakristo ko aho basengera ariho bazabona Imana abandi bitazashoboka.

Ev Ndamukunda ati “Ugasanga umuntu agiye guhinduka imbata ya Pasiteri aho kuba imbata ya Kristo, aha niho hava ko umuntu ashobora kuba mu itorero akubahiriza imihango yaryo ariko hanze akaba ari umunyabyaha.”


Pasiteri akeneye intama nyinshi

Bibiliya igaragaza ko Abafalisayo bari abantu bambaye amakanzu agera ku birenge batwaye amategeko y’Imana ku bitugu ariko nyuma Imana ibasura muri Kristo baramurwanya baramwica barangije bahita bajya mu Isabato gusenga Imana kandi bamaze kuyica.

Hanze aha mu madini n’amatorero hari umuco wadutse benshi bita ku –Recruita bishatse kuvuga ko ushobora kuba usengera mu itorero rimwe umuntu akaza rimwe na rimwe akaguhonga ibintu runaka kugira ngo wimukire mu itorero rye.

Ev Niyonagira avuga ko Itorero ridafite icyerekezo kandi nta bumwe buhari ku mpamvu avuga ko zikomoka ku kintu cyadutse mu matorero cyo ku recruita ari kimwe mu bituma wa mwuka mwiza cyangwa bwa bumwe bukendera mu itorero.

Ati “Niba ndi umukristo w’itorero ntabwo wagakwiye kuza kumvanamo unjyana muryawe. Ntabwo ni umurwanashyaka uravana mu ishyaka ujyana mu rindi, yewe ntan’ubwo ndi umukinnyi uravana mu ikipe imwe ujyana mu yindi.”

Pasiteri Habimana avuga ko ahantu intambara zituruka ari ukuba abantu barakurikiye idini aho gukurikira Kritso.

Ati “Hari abantu bahindura idini ariko bo batahindutse.Ikintu Abapasiteri bakwiye kwibanda ku guhindura abantu abantu abakristo aho kubahindura abanyamadini.”
Issa Noel we avuga ko intambara ziri mu matorero zituruka cyangwa zagiye zibaho zahereye mu Ijuru.

Ati “Bituruka ku kudasobanukirwa n’umutima w’Imana. Kudasobanukirwa uwo mwimerere w’uburyo Imana yifuza ko utambutse ubutumwa bwayo, icyo kintu ninacyo kiri mu madini, gukora igihabanye n’ubushake bw’Imana.”

Satani akunda kurema ikintu kimeze nk’akavuyo mu bantu kugira ngo abone aho yinjirira ari nayo mpamvu abantu baramutse babaye umwe umwanzi satani ntaho yabona amenera ngo abazanemo ibice.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO