Kigali: Kubaka urugo utabitekerejeho neza kandi ugahitamo nabi ninko kujya koga muri Piscine ndende utazi koga- Bishop Holloway Stanfill-Amafoto
,
September 2018
Umuryango w’ivugabutumwa witwa Zoe Family Ministries wari wateguye igiterane cy’ivugabutumwa cyamaze iminsi 2. Ni igiterane cyiswe ‘Breakthrough"cyari cyatumiwemo umukozi w’Imana Bishop Dr .Halloway Stanfill wavuye muri Amerika ,akaba yaratanze impuguro zitandukanye aho yavuzeko Kubaka urugo utabitekerejeho kandi ugahitamo nabi uwo mushakana ari nko kujya koga muri Piscine ya metero 6 utazi koga .
Iki giterane cyahembuye imitima y’abakitabiriye
Iki giterane cyari gifite intego yanditse mu gitabo cya Yoweri 2:25(“Nzabashumbusha imyaka inzige zariye, n’iyariwe n’uburima n’ubuzikira na kagungu, za ngabo zanjye zikomeye nabateje.) cyatangiye kuwagatandatu tariki 1 gisozwa ku cyumweru taliki ya 2 Nzeri 2018. Ku munsi wacyo wa mbere cyabereye kw’itorero rya Forsquere Gospel Church Kimironko naho bucyeye ku cyumweru kibera kuri Grand Legacy Hotel i Remera .
Ni igiterane cyaranzwe n’ibihe byiza byo gufashwa n’indirimbo z’ abaririmbyi batandukanye barimo Ben na Chance ,Barnabas wa Zion Temple ,More Worship irangajwe imbere na Diana Kamugisha ,Zoe Band igizwe n’abaririmbyi b’abahanga nka Elise wo muri Gisubizo Ministries na Ngoma wo muri Alarm Ministries by’umwihariko abantu barushaho gufashwa n’impuguro zinyuze mw’ijambo ry’Imana ryigishijwe na Bishop Dr.Halloway Stanfill wari waturutse muri Amerika wibanze kugufata umwanya uhagije wo gusengera abantu.
Bishop Dr.Halloway Stanfill wari waturutse muri Amerika aherekeijwe n’umutware we mw’ijambo ry’Imana yigishije ku munsi wa mbere yatanze impuguro zitandukanye aho yavuzeko Kubaka urugo utabitekerejeho kandi ugahitamo nabi uwo mushakana ari nko kujya koga muri Piscine ya metero 6 utazi koga .
Bishop Dr.Halloway Stanfill umuvugabutumwa kuva muri USA yafashije abitabiriye igiterane cya Zoe Family Ministries
Bishop Dr.Halloway muri aya magambo yagize ati:”Nkuko umuntu wajya koga muri Piscine ifite metero nk’esheshatu z’ubujyakuzimu atazi koga ahura n’ingorane zo gusoma amazi ,agatwarwa n’amazi hirya no hino ya Piscine ndetse akaba yanarohama akahasiga ubuzima ni nako iyo umuntu yubatse urugo utabitekerejeho kandi ugahitamo nabi uwo bagomba gushakana aba ameze nk’uyu muntu wagiye muri Piscne atazi koga.
Uyu mukozi w’Imana yakomeje agira ati :” Iyo ushatse nabi uhura n’ibibazo byo kuzunguzwa n’ubuzima ,ugahangayika kenshi ukarara udasinziriye ndetse ukumva uri hagati yo gupfa ku mubiri no gupfa k’umutima ukaba wabura ubugingo bityo birakwiriyeko umuntu najya gukora iki gikorwa cyo gushinga urugo asabwe ku byitondera akanahitamo umuntu umukunda kuko urukundo ruruta byose ,rubabarira byose ,rukihanganira byose ndetse rukagira ineza nyinshi.
REBA AMWE MU MUFOTO ABEREYE IJISHO YARANZE IKI GITERANE:
Iki giterane cyaririmbyemo abahanzi batandukanye nka Ben na Chance,Zoe Band,More Worship n’abandi benshi
Madamme Esperence Buriza umuyobozi wa Zoe Family Ministries yishimiye uko iki giterane cyagenze mu minsi yombi
Abakozi b’Imana batandukanye bitabiriye iki giterane bagaragaza kunyurwa n’ijambo ry’Imana rya Bishop Dr .Halloway Stanfill
Pastor Clarisse niwe wari umusemuzi wa Bishop Dr .Halloway Stanfill
Bishop Dr .Halloway Stanfill muri iki giterane yari yaje aherekejwe n’umutware we
Iki giterane iminsi yacyo yombi kitabiriwe n’abantu benshi bagaragazaga umunezero kubwo kunyurwa n’ibihe byiza byaranze iki giterane
AMAFOTO :VIP PHOTPGRAPHY STUDIO