Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 20 July 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
Utwishimishe ibyishimo bingana n’iminsi watubabarijemo, N’imyaka twabonyemo ibyago. (Zaburi 90.15)

Umuramyi Bikem yatangije itsinda ryo kuririmba no gucuranga mu biroli by’ubukwe n’ibindi yise ngo ”Inyangamugayo live “

Yanditswe ku wa 2017-12-21 02:54:00 na Ubwanditsi










Bikorimana Emmanuel (BIKEM) ni umuririmbyi w’umuramyi ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR mu mugi wa Kigali kumudugudu wa Remera.Uyu muririmbyi akaba akomeje umurimo w’Imana kandi ko ngo ntakizamucogoza kuyikorera nkuko Imana yamuhamagaye ikamuha impano yo kuririmba no gucuranga.

Uyu muririmbyi yamaze gutangazako nyuma yuko yagiye abisabwa n’abakunda uburyo aririmba ndetse anacuranga mu biroli bitandukanye ,ubu yamaze gutangiza itsinda yise ngo “Inyangamugayo Live” izajya ifasha abantu mu biroli bitandukanye nk’ubukwe ,isabukuru,mu bitaramo bya Gospel n’ibindi byose bifite aho bihuririye n’umwimerere wa Gikristo .


Umuramyi Bikem yashyizeho itsinda rizajya rifasha abantu mu biroli by’ubukwe n’ibindi

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru IYOBOKAMANA.COM uyu muririmbyi yadutangarije ko mugihe nkiki ahagurukijwe no kwimakaza Indangagaciro za gikristo mu biroli by’abarokore cyane cyane ubukwe.

Aho yabinyujije mu gushinga itsinda yise “Inyangamugayo live group” rigizwe n’abaririmbyi,abacuranzi,aba MC ,abavugira inka, abakirigitananga n’abandi agiye kujya aserukana nabo mugususurutsa ibiroli by’ubukwe n’ibindi bitandukanye bihuje aba kristo ,bakabikora bagamije kuzamura icyubahiro cy’Imana mu birori nk’ibi kandi bagamije gutungwa n’impano zabo.

Yatubwiye ko ngo iki gitekerezo akimaranye imyaka myinshi ko ariko igihe cyo kugishyira mu bikorwa ati :”INYANGAMUGAYO LIVE Group dufite intego yo gususurutsa ibirori by’ubukwe bw’abarokore mu rwego rwo kwimakaza indangagaciro z’ubukwe bw’abantu bubaha Imana,gutanga itandukaniro riri hagati y’ubukwe bwa gikristo n’ubukwe bundi tumenyereye buba bwuzuyemo ibinyoma,indirimbo zitamamaza ubwami bw’Imana,imyambarire idahesha Imana icyubahiro n’ibindi.


Menya byinshi kuri "INyangamugayo Live"

Ubundi burya muri rusange ubukwe bw’umurokore(Abantu bakijijwe) buba bugomba gutanga ishusho kuba kristo babutashye bugaragaza ukuntu mu ijuru bizaba bimeze mubukwe bw’umwana w’intama w’Imana.

Mugikiorwa cyo gususurutsa ibirori umuririmbyi bikem azajya aba ari kumwe nabacuranzi bakurikira:

Cubaka justin
Mugisha bateur
Mugisha Jacque
Pianiste Yve
Jackson Bassiste
N’abandi n’abandi

Inyangamugayo live groupe itanga Service zikurikira kubazikeneye :

1.Kuririmba mu bukwe
2.sonorisation+ibyuma bya muzika
3.Abavugira inka
4.Aba MC b’ibirori bitandukanye
5.Gutoza ama chorale
6.Kugemurira amakwe
7.Kwigisha gucuranga
8.Gusohora umugeni
9.Kugemurira amakwe n’ibindi birori (Autside cathering)
10.Live classic gospel music in coffee shops,restaurants n’ahandi henshi hatandukanye.

Umuramyi bikem yasoje yifuriza abanyarwanda bose noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2018.

Contacts:
Mobile:+250782649669
Whatsup:+250726536201
Email: inyangamugayo20@gmail.com
Facebook page :inyangamugayo live

Forum posts

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


umuvugizi wa ADEPR

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Patient Bizimana

Dukurikire kuri Facebook:



Ijambo ry'Imana


Ese Kwifatanya n’abatizera bituma turushaho kwirengagiza ukuri kw’ibyanditswe kugirango tutababaza abatizera koko?
...Soma
Abaje bakurikiye Yesu bikoreye amabuye bagirango arayahindura imigati barabigenza gute ko abategetse kuyahirika mu manga?
...Soma
Umunsi warenze ingabano z’agakiza, no gupfa ntuzabura gupfa-Inyigisho ya Ev.Alice Rugerindinda
...Soma
Imana ishaka ko abantu bagaruka i Betheli mu busabane nayo-Inyigisho na Dr .Kigabo Thomas
...Soma