Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

TransitFlash yatanze Promotion kubifuza imodoka z’ibiroli by’amoko yose ,izo gutembera ahantu nyaburanga inatangaza ingendo bateguye


Yanditswe na     Ubwanditsi
17 April 2018 saa 07:12'

TransitFlash Tours ni Company ije ari igisubizo kubifuza imodoka nziza za moko yose kandi zikoreshwa ahantu hatandukanye nko mu biroli by’ubukwe ,izo gutembera umuntu kugiti cye cyangwa abantu benshi,izo gukodesha igihe kirekire ndetse n’izitwara abantu benshi zo mu bwoko bwa Quaster ndetse n’izikorera imizigo n’izindi z’ubwo bwose ziboneka mu Rwanda by’umwihariko izikoreshwa mu bukerarugendo kuko banafasha abantu gutemberezwa ahantu nyaburanga hatandukanye mu Rwanda .

TranstFlash ivugako ubu yafashe ingamba nshya zo gukorana n’umuntu wese uko yifite kuko ibiciro bari basanzwe bakoreraho babigabanijeho 10% kuburyo amafaranga yose umuntu yaba afite yaba ushaka imodoka z’ubukwe n’ibindi biroli,izo gutembera ndetse n’izindi zose bazimuha kandi nziza zijyanye n’ubushbozi bwa buri muntu.



Menya byinshi ku ngendo ziteguwe na TransitFlash

Transtflash yaboneyeho umwanya wo gutangaza ibijyanye n’ingendo bafite aho kuwa 17 Kamena 2018 hazaba urugendo rwo gutembereza abantu muri Park National ya Nyungwe naho kuwa 01 Nyakanga 2018 hazaba urundi rugendo ruzabera mu Kagera.

TransitFlash Tours uwavuga ko ari igisubizo gikomeye ku banyarwanda n’abarugana ntiyaba atebeje kuko hari igihe umuntu abura umuranga maze akabura umugeni ariko ntukibuze uko igira mu bukwe bwawe cyangwa mu bindi biroli ibyo aribyo byose ,ntunakibuze uko utwara abantu bawe mu gihe ukeneye imodoka nini nko mu gihe cy’ibyago mu mihango yo gushyingura n’ahandi hose wabegera bakakugezaho ama Quaster asobanutse kandi ababishaka bagahabwa n’abachouffeur kandi kugiciro kiza utasanga ahandi doreko banafite imodoka ushobora gukodesha ukitwara wowe ubwawe mbese uburyo bwose kukijyanye na Transport Transitflash yaragikemuye

Service za TransitFlash zirihuta kandi zirizewe kuko uhasanga abakozi b’inararibonye kandi n’imodoka bafite akaba ari izigezweho kandi zijyanye n’igihe kuburyo gukorana nabo uba wizeye ko Service uhabwa ikunyura mu buryo bwose kandi bushimishije .

TransitFlash Tours kandi ije gufasha abantu bahoraga bifuza uburyo bwo gutemberezwa ahantu nyaburanga mu gihugu cyacu cy’u Rwanda nko muri Park zitandukanye nko mu Kagera ,muri Nyungwe ,Ku kiyaga cya Kivu ,mu birunga ,Muhazi ,Gishwati -Mukura National Park ,Inzu ndangamurage(Musee National ) n’ahandi henshi hatandukanye mu gihugu cyacu ushaka kuhagera iyo ugannye TransitFlah Tours byose babigufashamo kandi mu buryo bwihuse kuko umurava ,ubunararibonye n’ubunyangamugayo nibyo bibaranga.

TransitFlash Tours ikorera mu mugi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera mu nzu yitwa Jesus is Able muri Etage ya kabiri .

Ku bindi bisobanuro ushobora kuduhamagara kuri numero za Telephone arizo +25088607405 no kuri +0788590305 cyangwa ukatwandikira kuri imail ya info@transitflashrwanda@gmail.com kandi wanadusura kurubuga rwacu rwa internet arirwo www.transitflash.com ukabasha kumenya byinshi kuri service dutanga hamwe n’uburyo ushobora gukora Booking online.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.