Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Producer Bruce wakoze indirimbo za Israel Mbonyi n’abandi yavuzweho ibikomeye-Menya indirimbo 20 yakoze zamamaye

Ubwanditsi , 20 March

Ni umuhanga cyane, arangwa no guca bugufi ,ntabwo agira amagambo menshi ahubwo ibikorwa nibyo ashyira imbere ,Mu ndirimbo akora ntabwo ashyiramo ibintu byinshi ahubwo ashyiramo bike bikenewe maze agakora icyo twita iringaniza rihambaye(Masterring) .

Ni umujyanama mwiza w’abaririmbyi, ni umucuranzi umaze igihe kitari gito akora umuziki ,Korali abarizwamo ni Hoziana ya ADEPR Nyarugenge anabereye umucuranzi ,yakoze indirimbo nyinshi ziramamara cyane kandi ahorana ishyaka ryo guteza imbere uruhando rwa muzika ihimbaza Imana mu Rwanda .

Munyandamutsa Bruce umucuranzi w’umuhanga ubimazemo igihe kinini ,uyu akaba ari umu Producer utunganya ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana azwi cyane mu ndirimbo zose z’umuhanzi Israel Mbonyicyambu kuko ariwe uzikora afatikanije n’umuvandimwe we Bolis nawe wumuhanga muri uyu mwuga.


Munyandamutsa Bruce umu Producer w’ikitegererezo washimiwe bikomeye n’abaririmbyi atunganiriza indirimbo

Munyandamutsa Bruce umu Producer utunganya indirimbo z’umuhanzi wahiriwe n’umuziki ariwe Israel Mbonyi ,uyu mu Producer urangwa no gukora byose mu mutuzo hakaba hari n’izindi ndirimbo z’abahanzi nka Bigizi Gentil ,iza Prospel Nkomezi,zimwe na zimwe za Daniel Svensoon,iza Bosco Nshuti,Simon Kabera n’izindi nyinshi z’abahanzi n’amakorali atandukanye yakoze zikamamara.

Ni muri ubwo buryo muri iyi nkuru turi buze kugaruka kurutonde rw’indirimbo 20 zakorewe muri KLYN Studio y’uyu mu Producer aho afatanya n’umuvandimwe we Bolis nawe umaze kuba umuhanga nka mwene se doreko umwaka ushize yanabiherewe igihembo cy’umu Producer mwiza w’umwaka mw’irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2018.

Producer Bruce yagarutsweho na bamwe mu bahanzi yakoreye indirimbo bose bahurira kukuvugako ari umuntu wicisha bugufi kandi w’umuhanga mubyo akora akubahiriza igihe kandi akaba n’umujyanama mwiza mu gihe agukorera indirimbo ngo akaba atatuma isohoka irimo ikosa iryo ariryo ryose .

Uwambere mubo yakoreye indirimbo zitandukanye ni Bigizi Gentil wamaye mu ndirimbo ivuga ngo "Imvugo yiwe" yakozwe na Bruce.

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Bigizi Gentil ubwo twamubazaga uko abona uyu mu Producer yavuzeko Bruce ari umuntu uca bugufi ,wubahiriza igihe kandi w’umukristo mwiza ndetse akanakora vuba.

Muri aya magambo Bigizi Gentil yagize ati:"Mu by’ukuri si ugutaka umuntu ngo mvuge ibidahari ariko Bruce njyewe usibye no kuba Umu producer wanjye namwigiheho byinshi birimo guca bugufi ,kumvikana n’abantu bose ,kubahiriza gahunda no gukorana umurava kuko iyo ugiye muri Studio ye wariteguye bihagije rwose birashoboka ko indirimbo umunsi umwe uyicyura kandi ikoze mu buryo bwiza bushoboka.

Umuhanzi Nkomezi Prosper Wamamaye mu ndirimbo nka Ibasha gukora,Singitinya ,Urarinzwe,Nzayivuga n’izindi zose zizaba zigize Album ye avugako Bruce ari umukozi w’Imana uca bugufi kandi w’umuhanga by’umwihariko akaba yubahiriza amasaha cyane ku buryo ntabona uko muvuga .

Ati:"Mu by’ukuri Producer Brucer kuri njye simufata nk’umuntu untunganiriza indirimbo gusa ahubwo ni n’umujyanama mwiza umbera ikitegererezo muri byinshi.

Kuri gahunda n’uwa mbere ,kwicisha bugufi abirusha benshi kandi akaba akorana umurava muri byose ,icyo namubwira rwose Imana imuhe umugisha" .

Ibi aba baririmbyi babihuriyeho n’umuhanzi Israel Mbonyi kuko umusi amurika Album ye ya mbere yavuze amagambo akomeye kuri uyu mu Producer watunganije indirimbo ze ,icyo gihe Mbonyi yavuzeko amushimira cyane kubw’inama n’ibitekerezo byiza agira ndetse akaba arangwa no guca bugufi muri byose kandi akaba umunyamurava .

Icyo gihe Mbonyi yagize ati:"Ndashima abantu bose bamfashije muri iki gitaramo ariko by’umwihariko ndashimira bikomeye umu Producer wanjye ariwe Bruce twakoranye iyi Album ya mbere ,yambereye inyangamugayo muri byinshi,umujyanama,kwicisha bugufi no gukorana umurava agira azabihorane .

Producer Brucer ni nawe n’ubundi wakoze indirimbo zigize Album ya kabiri ya Israel Mbonyi ndetse ubu akaba ari kumutunganiriza iya Gatatu irimo gutegurwa n’uyu muhanzi ndetse mu mwaka Israel Mbonyi yamuritsemo Album ya mbere uyu mu Producer we niwe wahawe igihembo cy’umu Producer mwiza mw’irushanwa rya Groove Award Rwanda .


Producer Bruce umunyamuziki w’umuhanga urangwa no guca bugufi

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Producer Brucer yavuzeko byose abishobozwa na Kristo umuha imbaraga kandi ko kubaha Imana bigira umumaro ko nibyo ukoze akenshi bitanga umusaruro.

Ati:"Nta buhanga budasanzwe ahubwo nuko iyo ukoze umurimo wawe neza kandi ukawukora uwusizeho umwete ndetse ukabikora ukiranuka utera intambwe gusa najye nshimiye abo baririmbyi bakozwe ku mutima nibyo nkora bakanshimira kandi akazi kanjye ko gutunganya umuziki ndagakomeje kuko imyaka 12 nkarimo birumvikana ko icyo gihe nakoze indirimbo nyinshi zitandukanye yaba izo abahanzi n’izamakorali.

Bruce yavuzeko afite inzu itunganya umuziki yitwa "KLYN Sound Studio" iherereye Kibagabaga ,iyo adahari hakaba haba hakorera umuvandimwe we witwa Bolis nawe umaze kuba umuhanga kuko n’umwaka ushize wa 2018 niwe wabonye igihembo cya Producer mwiza mw’irushanwa rya Groove Awards Rwanda nkuko twari twabigarutseho .



Bruce n’umuvandimwe we Bolis bose bafite inzu itunganya umuziki yitwa "KLYN Sound Studio"

REBA URUTONDE RW’INDIRIMBO 20 ZAKOREWE MURI KLYN STUDIO YA BRUCER ZIKAMENYEKANA CYANE:

Imvugo yiwe by Bigizi Gentil

Biramvura by Serge Iyamuremye

Uvuze yego by Papi Clever

Mpa amavuta by James&Daniela

Yari jyewe by Serge Iyamuremye

Umutima by Bosco Ncuti

Calvary by Arsene Tuyi

Narakwiboneye by Papy Clever

Sinzibagirwa by Israel Mbonyi

Ibihe by Israel Mbonyi

Ibasha gukora by Prosper Nkomezi

Singitinya by Prosper Nkomezi

Hari ubuzima by Israel Mbonyi

Ku migezi by Israel Mbonyi

Ku musaraba by Israel Mbonyi

Amaraso by Israel Mboyi

Urarinzwe by Nkomezi Prospel

Nzayivuga by Nkomezi Prosper

Nkwiye kurara iwawe by Israel Mbonyi

Nishimiye gutwarwa na Yesu by Daniel Svensoon


Wifuza gukorana n’uyu mu Producer wahamagara nimero zikurikira:

+250783575582/+250781888398


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO