Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ibihe by’ububyutse budasanzwe bwaranze itorero rya ADEPR Gatenga muri 2017 bitumye hatangizwa amateraniro ya 3 ku cyumweru


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 December 2017 saa 06:00'

Itorero rya ADEPR mu rurembo rw’umugi wa Kigali muri Paruwasi ya Gatenga k’umudugudu w’ikicaro k’iyi Paruwasi ni hamwe mu hantu haranzwe n’ibihe by’ububyutse bukomeye muri uyu mwaka wa 2017 turimo twegereza kumusozo wawo ari no muri ubwo buryo kubera ubwiyongere bukomeye bw’abakristo bamaze gutangiza amateraniro ya gatatu kuko abiri ahasanzwe ku cyumweru abantu basigaye babura aho kwicara.

Ubu bubyutse bwo muri ADEPR Gatenga bugaragarira mu biterane bikomeye byahabereye ,ibihe bisanzwe by’amasengesho ngaruka cyumweru ari no muri ubwo buryo uko ububyutse bwagiye bwiyongera bwatumye habaho umubare mwinshi w’abakristo bashya bavuye mu bihannye ibyaha bakabatizwa mu mazi menshi ndetse n’abandi bahimukiye none mu ntangiriro z’uko kwezi kw’Ukuboza ubuyobozi bw’iri torero bwafashe umwanzuro wo gushyiriaho iteraniro rya gatatu kuko abiri ahasanzwe abantu basigaye babura aho bicara.

Bimwe mu bihe by’ububyutse bwaranze ADEPR Gatenga muri uyu mwaka wa 2017 harimo:-"Amasengesho ya mu gitondo (Nibature ): Nibature yo muri ADEPR Gatenga nimwe muzitabirwa n’abantu benshi mwitorero rya ADEPR aho buri gitondo usanga urusengero rwakubise rwuzuye basanga Imana bagahana ubuhamya bakanumva ijambo ry’Imana batibagiwe gusengera igihugu n’itorero ry’Imana ,aya masengesho ya nibature mu Gatenga yatumye habaho ubwiyongere bukomeye bw’abakristo kuko yagiye yihaniramo abantu benshi .

- Amasengesho y’ibyumweru 7 byo kuzenguruka 7: Mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga bagira amasengesho ngarukamwaka bise ngo "Ibyumweru 7 byo kuzenguruka 7" ,aya amasengesho muri uyu mwaka wa 2017 yagize umumaro ukomeye kuguhembuka kw’itorero ry’Imana aho abantu bazindukaga murusengengero bagasengerana ,bakazenguruka 7 nk’ikimenyetso cyo kuritura inkike z’i Yeriko ari no muri ubwo buryo yakemukiyemo ibibazo byinshi bamwe bagakira indwara zikomeye abandi bagakurirwaho ibibazo bitandukanye .

Aya masengesho y’ibyumweru 7 byo kuzenguruka 7 muri ADEPR Gatenga muri uyu mwaka wa 2017 yihaniyemo abantu benshi cyane ndetse asozwa haba umubatizo kubantu benshi b’abizera bashya ibi akaba ari kimwe mu byateye ubwiyongere bwinshi bw’abakristo .


Rev.Karangwa Alphonse umushumba na Pastor Bwate David umuyobozi w’umudugudu wa Gatenga barahamyako Imana yabiyeretse muri 2017 n’ubu igikomeje

- Mw’itorero rya ADEPR Gatenga muri uyu mwaka wa 2017 hatangijwe amasengesho yo gutabaza Imana yashyizweho hagendewe ku ntego yanditse muri Yeremiya 33(Ntabaza ndagutabara ..........) ,aya masengesho akaba yarashyizweho n’ubuyobozi bwa Paruwasi ya Gatenga bufatikanije n’ubw’umudugudu w’ikicaro cya Paruwasi Bitewe n’uko babonaga abantu bafite ibibazo bitandukanye bafata umugambi wo gushyiraho umugoroba wo gusenga Imana dutabaza Imana ngo idutabare ikore imirimo n’ibitangaza”.

Aya masengesho aba buri wambere wa buri cyumweru afite umwihariko kuko bafata umwanya munini wo gusenga kurusha indi gahunda yose isanzwe ikorerwa mu yandi masengesho kandi ko nta muntu uhezwa, n’utarakira Kristo aza bakamusengera akaruhuka ari nayo mpamvu yagiye yihaniramo abakristo benshi nabyo bikaba ari bimwe mubyatumye habaho ubwiyongere bw’abakristo.

- Amasengesho yo kuwa kane aba muri ADEPR Gatenga aho abakristo birirwa imbere y’Imana basenga ,muri uyu mwaka wa 2017 habayemo Amelioration ikomeye ugereranije n’iyindi myaka yatambutse ariko muri uyu mwaka wa 2017 arangwa n’ubwitabire bukomeye aho usanga buri wa kane urusengero rwakubise rwuzuye ndetse akayobokwa n’abantu bavuye imihanda yose bityo akihaniramo abantu benshi aya nayo yatumye habaho ubwiyongere bukomeye bw’abakristo bo mu Gatenga.

- Mw’itorero rya ADEPR Gatenga muri uyu mwaka wa 2017 hatangijwe umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana uba buri wa gatanu buri cyumweru ,uyu mugoroba nawo watumye ADEPR Gatenga ububyutse bwiyongera kandi uko ububyutse bwiyongera ni nako n’abakristo biyongera.

Ibi bihe byose by’ububyutse byaranze itorero rya ADEPR Gatenga muri uyu mwaka wa 2017 nibyo byatumye haba ubwiyongere bukomeye bw’abanyetorero bituma ubuyobozi bw’umudugudu wa Gstenga bufatanije n’ubwa Paruwasi bafata umwanzuro ko kuva kuri iki cyumweru k’italiki ya 10 Ukuboza 2017 bazatangiza iteraniro rya gatatu.

ADEPR Gatenga umudugudu w’ikicaro cya Paruwasi amateraniro yo kucyumweru azajya aba ari atatu kuri ubu buryo :


Amateraniro ya mbere azajya atangira kw’isaha ya saa moya n’ibgice za mu gitondo kugera saa tatu n’igice(7h30-9h30). Aya kabiri azajya atangira kuva kw’isaha ya saa tatu n’igice kugera saa tanu n’igice(9h30-11h30).Aya gatatu azajya atangira saa tanu n’igice kugera saa saba n’igice(11h30 -13h30).

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.