Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ev.MC Becky yateguriye Picnic inshuti n’abakiriya b’iduka rye House of Sparkles rizwi ku kugira imyambaro igezweho

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Evangeliste MC Becky yateguriye Picnic abakiriya bahahira imyambaro mu iduka rye rizwi nka House of Sparkles riherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya CHIC.

Uyu muvugabutumwa usanzwe usengera mu itorero rya United Chritian Church i Gikondo, izina rye ryazamuwe cyane n’ubucuruzi bw’imyambaro igezweho, aho afite iduka ryitwa House of Sparkles ryambika benshi mu byamamare.

Uyu muvugabutumwa bwiza ari gutegurira aba clients be ndetse n’abakunzi be PICNIC izabera ku mazi mu Karere ka Rubavu, aho bazasohoka bakajya gusabana no gushima Imana yabahuje.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, EV.MC Becky yavuze ko iyi Picnic igamije guhuza abakiriya be bakamenyana ndetse bakanasabana.

Avuga ko buri wese uzitabira iyi Picnic asabwa gutanga ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga azatangwa azaba akubiyemo kubageza ku Gisenyi no kubagarura i Kigali (Transport), amafunguro n’ibinyobwa ndetse no gutemberezwa mu mazi.

Yanavuze ko abazitabira iyi Picnic bazaba bambaye imyambaro isa, y’umukara n’umweru.

Ku bindi bisobanuro abifuza gusohokana na House of Sparkles +250789178306.

Ev.Mc Becky yateguriye Picnic abakiriya b’iduka rye

House of Sparkles ni rimwe mu maduka akomeye muri Kigali

Ibi byose wabisanga muri House of Sparkles

Bacuruza imyenda igezweho y’abakobwa n’abamama

REBA AMAFOTO MENSHI AGARAGAZA IBICURUZWA BYA HAUSE OF SPARKLES


Ev.MC Becky ahamya ko azagirana ibihe byiza n’abo bazajyana muri Picnic


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO