Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Youth International Ministry ifatanije na Praise 101 TV show bateguye igitaramo bise kigamije guha ikaze abanyeshuri(Welcome Vacance)

Ubwanditsi , 2 weeks ago

Ikiganiro cya gospel kitwa Praise 101 gica kuri TV10 kiyobowe na Dj Spin n’umufasha we Mimi bateguye igitaramo bafatanije na Youth International Ministry mu rwego rwo kwakira abanyeshuli baje mu biruhuko by’igihenbwe cya mbere.

Iki kiganiro gikunzwe na benshi kubera ukuntu Dj Spin n’umufasha we basusurutsa aba bakurira kuri televisiyo. Kuvanga imiziki kwa Dj Spin, ijambo ry’Imana risomwa muri iki kiganiro n’abatumirwa byatumye gikundwa na benshi cyane cyane urubyiruko.


Dj Spin n’umufasha we bakorana ikiganiro Praise 101 TV


Aganira na IYOBOKAMANA.COM Dj Spin uri gutegura iki gitaramo yatubwiye ko bateguye iki gitaramo mu ntego yo guha iikaze abnyeshuri baje mu biruhuko.

Muri aya magambo Dj Spin yagize ati:" Twateguteye iki gitaramo mu rwego rwo guha ikaze abanyeshuri baje mu biruhuko haba abiga mu mashuri abanza cyangwa ayisumbuye. Tuzahimbaza Imana, Tuyibyinire kandi hazaba hari n’umuvugabutumwa wasizwe amavuta n’Imana witwa Pastor AKIM. Twafatanije na Youth International Ministry kugirango twakire abanyeshuli tubabwiriza ubutumwa bwiza.”

Kuri uyu wagatandatu taliki ya 06/Mata/2019 nibwo iki gitaramo Welcome Vacance kizaba kikazabera kuri The Mirror Hotel kuva saa munani z’amanywa kwinjira bizaba ari ubuntu.

The Pink ukora injyana ya Gospel Rap akaba yaranatwaye igihembo cya Best Hip Hop Song of the year "INTWARO Z’IMANA muri Groove AwardS 2018 azaba ahari.


Muri iki gitaramo hazaba harimo abahanzi batandukanye nka Gaby Kamanzi, The Pink, ROI G n’abandi benshi.
}




Umuramyi Gaby Irene Kamanzi,Umuraperi the Pink na Healing Worship Team n’abandi bazaririmba muri iki gitaramo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO