Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 20 July 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
Utwishimishe ibyishimo bingana n’iminsi watubabarijemo, N’imyaka twabonyemo ibyago. (Zaburi 90.15)

Mu gusoza igiterane Cy’iminsi 7 Itorero rya Siloam ryasobanuriwe agaciro ko kuramya mu bwami bw’Imana.

Yanditswe ku wa 2017-12-06 04:45:00 na Ubwanditsi










Ku cyumweru k’italiki ya 3 ukuboza 2017 itorero rya Siloam riyoborwa n’umushumba NZIGIYIMANA Emmanuel rikorera Kimisagara habereye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana,iki gitaramo kije gisoza amasengesho y’iminsi irindwi yaramaze iminsi ahabera.


Muri iki gitaramo abakristo baranyuzwe

Iki gitaramo kikaba cyarateguwe n’umukozi w’Imana Pastor Mugisha Olivier akaba ari umu pastor ushinzwe ubuzima bw’itorero ,iki gitaramo kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira uti”Utwigishe kubara iminsi yacu uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge” (zaburi90,12).

Abitabiriye iki gitaramo baremeza ko babonye imbaraga z’Imana binyuze mubakozi b’Imana babaramyi bari batumiwe muri iki gitaramo.


Pastor Mugisha Olivier akaba ari umu pastor ushinzwe ubuzima bw’itorero

Ku ruhande rwa pastor Olivier ari nawe wateguye iki gikorwa yatangarije IYOBOKAMANA.COM ko kuramya abifata nk’ubuzima kandi ko ashaka kubaka igicaniro cyo kuramya Imana kuko ngo abona birinda urubyiruko cyangwa abaririmbyi kurangarira mubindi bidafite umumaro,uyu mukozi w’Imana avuga ko adashobora kurambirwa iyo arimo aramya Imana yavuze ko kandi kubufatanye n’umuramyi bikem vuba aha baratangaza itariki bazakoraho indi concert yo kuramya Imana izabera muriri torero mukwezi kwa mbere kumwaka utaha kumatariki ataramenyekana.


NZIGIYIMANA Emmanuel umushumba w’iri torero rya Siloam

Umuramyi Bikem yatumye abakristo bongera gusobanukirwa indangagaciro z’umuco wo kuramya Imana abinyujije mundirimbo zo kuramya zitandukanye n’amagambo y’inyigisho yaraziherekeje.

Umuririmbyi usize amavuta y’Imana Manoa na team ye bafatikanya nabo bari mubitabiriye iki gitaramo,bakaba bashimishije benshi mumajwi yabo numuziki byuje ubuhanga,dore ko bari no gukurikirana ibya muzika mu ishuri rya nyundo.


choral Miliyamu yitorero rya siloam nayo yari yabukereye

choral Miliyamu yitorero rya siloam nayo yari yabukereye no mundirimbo zabo zuje ubuhanga n’amavuta. Igitaramo cyashojwe mu masaha ashyira saa mbiri z’umugoroba ariko wabonaga abantu badashaka kuva murusengero.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


umuvugizi wa ADEPR

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Patient Bizimana

Dukurikire kuri Facebook:



Ijambo ry'Imana


Ese Kwifatanya n’abatizera bituma turushaho kwirengagiza ukuri kw’ibyanditswe kugirango tutababaza abatizera koko?
...Soma
Abaje bakurikiye Yesu bikoreye amabuye bagirango arayahindura imigati barabigenza gute ko abategetse kuyahirika mu manga?
...Soma
Umunsi warenze ingabano z’agakiza, no gupfa ntuzabura gupfa-Inyigisho ya Ev.Alice Rugerindinda
...Soma
Imana ishaka ko abantu bagaruka i Betheli mu busabane nayo-Inyigisho na Dr .Kigabo Thomas
...Soma