Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 20 July 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
Utwishimishe ibyishimo bingana n’iminsi watubabarijemo, N’imyaka twabonyemo ibyago. (Zaburi 90.15)

Korali Ukuboko kw’iburyo yo mu Gatenga mu myiteguro yo gufasha abakristo ba ADEPR Kacyiru gusobanukirwa ibitangaza byabereye ku kidendezi i Bethesida

Yanditswe ku wa 2018-03-23 05:31:18 na Ubwanditsi










Korali Ukuboko kw’Iburyo ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR mu rurembo rw’umugi wa Kigali muri Paruwasi ya Gatenga imaze kumenyekana cyane kubera gukundwa kw’indirimbo yabo bise ngo"Kukidendezi" iri mu myiteguro y’urugendo rw’ivugaubutmwa ifite muri Paruwasi ya Kacyiru kuri iki cyumweru taliki ya 25 Werurwe 2018 aho izirirwa umunsi wose isusurutsa abakristo

Iyi korali uru rugendo rwayo ruzaba rufite intego nyinshi harimo kuba izaba igiye mu rwego rwo gusura umushumba wabo Bwana Rev.Karangwa Alphonse wahoze ariumushumba wa ADEPR Gatenga ubu wimuriwe muri Paruwasi ya Kacyiru,ikindi iyo korali ikazaba igiye muri uru rugendo mu ntego yo gukora ivugabutumwa riciye mu ndirimbo aho izataramira abakristo baho umunsi wose mu rwego rwo kwifatanya n’abakristo baho gusoza amasengesho y’iminsi 21 bari bamazemo iminsi .


Rev.Karangwa Alphonse umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Kacyiru igihe yari umushumba wa Gatenga niwe washyize Album DVD ya korali Ukuboko kw’Iburyo ku mugaragaro

Rev.Karangwa Alphonse umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Kacyiru mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko bashima Imana cyane kuko yabanye nabo muri aya masengesho y’iminsi 21 ati:"Aya masengesho ubu ageze kuminsi wayo wa 19 azasoza kuri iki cyumweru cyo kuwa 25 Werurwe 2018 ,mu by’ukuri abakristo bahembutse mu buryo bwijambo ry’Imana ,abandi babatizwa mu mwuka wera ndetse hanaboneka umubare mwinshi w’abantu bakiriye agakiza".

Uyu mushumba yakomeje avugako mu rwego rwo gusoza neza aya masengesho y’iminsi 21 batumiye korali Ukuboko kw’iburyo yo kuri ADEPR Gatenga aho baziriranwa umunsi wose kuva mu gitondo noneho nyuma ya saasita bagakora igitaramo gikomeye gisoza iki giterane cy’amasengesho ati:"Kacyiru turi mu bihe byiza cyane kuko hari hamaze igihe hatabera ibiterane bikomeye kubera urusaku ariko ubu turi mu byishimo kuko urusengero rwacu twamaze gushiramo Sound Prouf kuburyo ubu ntakibazo dufite.


Bwana Kwizera Seth umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’Iburyo

Ku ruhande rwa Korali Ukuboko kw’Iburyo yo mu Gatenga itegerejwe na benshi kuri iki cyumweru kuri ADEPR Kacyiru,Bwana Kwizera Seth umuyobozi w’iyi korali yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko bari mu myiteguro y’uru rugendo kandi ko bari gusenga Imana ngo izabakoreshe iby’ubutwari nkuko isanzwe ibafasha mw’ivugabutumwa ati :"Twuzuye umunezero kuko uru nirwo rugendo rwambere tugiye gukora nyuma yo kuva mw’ivugabutumwa ritari ryoroshye twagiriye muri Uganda kuwa 17-18 Gashyantare 2018

Ati :"Muri utru rugendo twakoreye muri ADEPR Uganda rwose twabonye Imana idukoresha iby’ubutwari abantu barihana abandi bahemburwa n’indirimbo n’ijambo ry’Imana twari twabashyiriye bityo birumvikana ko ubu tukiri muri uyu munyenga w’amashimwe ahubwo turahamagarira abantu kuzaza ari benshi tugataramana nabo kuri ADEPR Kacyiru kuri iki cyumweru dore ko tuzabana n’abakristo baho kuva mu gitondo nonaho nyuma ya saa sita tugakora igiteramo gikomeye kandi tuzabaririmbira indirimbo zacu zikunzwe nk’Ikidendezi n’izindi zitandukanye zirimo n’inshyashya".



Korali Ukoboka kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga irakataje mw’ivugabutumwa ryo hagati mu gihugu n’iryambuka imipaka

Korali kw’iburyo ni imwe mu ma chorales akorera umurimo w’Imana mu rurembo rwa ADEPR Umujyi wa Kigali, Itorero rya Kicukiro, Paroisse Gatenga, umudugudu wa Gatenga. Iyi Chorale yatangiye umurimo w’Imana mu 1989 ari iy’abana b’ishuli ryo kucyumweru. Mu 1990 nibwo yaje kwimurirwa mu Gatenga iza guhinduka iy’urubyiruko. Ahagana mu 1998 Chorale nibwo yatangiye kujya yihimbira indirimbo zayo irenga ku kuririmba indirimbo z’abandi. Icyo gihe ni nabwo yahawe izina n’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR Gatenga yitwa Ukuboko kw’Iburyo (ubusobanuro wabusanga muri Zaburi 118:15-17).

Korali Ukuboko kw’iburyo yagiye igira uruhare runini mu mavuna yatangije imidugudu iri mu Karere ka Kicukiro itandukanye irimo Murambi, Karambo, Nyanza, Kagarama, ndetse na Kigarama ya Gikondo. Mu mwaka wa 2012 nibwo Chorale Ukuboko kw’iburyo yabashije gutunganya indirimbo zayo bwa mbere ikora DVD ya mbere yise “Yesu ni Ingabo”. Kugeza ubu igizwe n’abaririmbyi bageze ku 120 ikagira n’ “itsinda ry’inshuti za Chorale Ukuboko kw’iburyo” rihuriwemo n’abantu barenga ibihumbi 3000 kandi bari mu bihugu bitandukanye akenshi bahurira ku mbuga nkoranyambaga.

REBA KORALI UKOBOKO KW’IBURYO IRIRIMBA INDIRIMBO "IKIDENDEZI " MU GITERANE KURI ADEPR INYARUGENGE:

UMVA INDIRIMBO IKIDENDEZI BY UKUBOKO KW’IBURYO CHOIR:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


umuvugizi wa ADEPR

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Patient Bizimana

Dukurikire kuri Facebook:



Ijambo ry'Imana


Ese Kwifatanya n’abatizera bituma turushaho kwirengagiza ukuri kw’ibyanditswe kugirango tutababaza abatizera koko?
...Soma
Abaje bakurikiye Yesu bikoreye amabuye bagirango arayahindura imigati barabigenza gute ko abategetse kuyahirika mu manga?
...Soma
Umunsi warenze ingabano z’agakiza, no gupfa ntuzabura gupfa-Inyigisho ya Ev.Alice Rugerindinda
...Soma
Imana ishaka ko abantu bagaruka i Betheli mu busabane nayo-Inyigisho na Dr .Kigabo Thomas
...Soma