Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Siloam ya Kumukenke ihuriye na Hoziana ya ADEPR Nyarugenge mu gitaramo gikomeye kizabwirizwamo n’umuvugizi wa ADEPR


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 December 2017 saa 04:18'

Korali Siloam ya ADEPR Gasave k’umudugudu wa Kumukenke n’imwe muzimaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda kubera ubuhanga bwo guhuza amjwi meza n’umuziki ndetse n’indirimbo zomora imitima ,iyi korali iteguye igitaramo gikomeye yatumitemo Korali Hoziana ya ADEPR Nyrugenge nayo yuje ubunararibonye muri muzika ihimbaza Imana ibi akaba aribyo abakunzi b’umuziki bakomeje gushingiraho bavugako iki gitaramo kizaba kiri kurwego rwo hejuru.

Iki gitaramo giteguwe na Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke kizabera kuri Dove Hotel ku cyumweru k’itariki ya 10/12/2017 kuva saa munani z’amanywa.Ni igitaramo cyo gushima Imana kuri byose yakoranye na Siloam choir dore ko ari imwe mu makorari amaze kugera kuri byinshi muri iki gihe .


Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke yakereye kuzakora igitaramo kiza mu mpera z’uyu mwaka

Abazitabira iki gitaramo kandi bazabasha kubona indirimbo 8 muzigize Album nshya ya korali Siloam kuko Album yose izaba igizwe n’indirimbo 15 .Iki gitaramo cyatumiwemo korali Hoziana nayo iri muzitajegajega mu itorero ADEPR ,Umuhanzi Bosco Nshuti uzwi cyane mu ndirimbo zitandukanye nka Ibyo Ntunze ,ndumva unyuzuye ndetse na Jado Sinza uherutse gukorera igitaramo gikomeye mu nyubako ya Dove Hotel izanaberamo igitaramo cya Siloam Choir.

Mu kiganiro na Bwana Nkurunziza Jean Bosco ,yavuze ko ari igitaramo bakora buri mwaka cyo gushima Imana kuri byinshi iba yarakoze mu mwaka wose yaba mu rwego rw’itorero ndetse na buri muntu ku giti cye.Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo gutaramira abakunzi ba korari ayoboye bityo bakidagadurana nayo mu mwami Imana.


Menya byinshi kuri iki gitaramo

Korali Siloam ni imwe mu makorari amaze igihe kitari gito akorera ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo zihimbaza Imana ikaba inazengurka ibice bitandukanye by’igihugu mu rwego rw’ivugabutumwa mu biterane no mu bitaramo iba yatumiwemo.Album bari gutegura ikaba ariya kane y’amajwi ndetse mu mwaka bakaba bari gutegura kuyikorera amashusho.


Iki gitaramo kizabwirizamo Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi w’itorero rya ADEPR .


Korali Hoziyana yubahwa n’abaririmbyi bose bo muri ADEPR izafatikanya na Siloam muri iki gitaramo

UMVA INDIRIMBO NSHYASHYA YA KORALI SILOAM BISE NGO "UBUNTU":

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.