Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki Zaza icyamamare muri muzika ihimbaza Imana agataramira abanyarwanda


Yanditswe na     Ubwanditsi
11 November 2017 saa 06:08'

Umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana ukomoka muri Afurika y’Epfo, Mokhethi bakunda kwita Zaza yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho biteganyijwe ko azataramira Abanyarwanda ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2017.

Uyu mugore yageze mu Rwanda aherekejwe n’umugabo we, yakirwa n’abamutumiye barimo na Billy bazahurira mu gitaramo,Mc Becky ndetse n’abandi benshi batandukanye

Zaza arataramira i Kigali muri Serena Hotel kuri iki cyumweru taliki ya 12 Ugushyingo 2017 bivuzeko hasigaye aasaha abarirwa ku ntoki ,iki gitaramo uyu muhanzikazi azafatikanya na Billy Jakes uzaba amaurika Album ye yambere yise ngo "Umunyamateka ndetse akazafashwa n’abandi bahanzi barimo Tonzi, Brian Blessed na Ben & Chance.

Zaza wabonye izuba tariki 23 Werurwe 1984, yatangiye kuririmba afite imyaka itatu y’amavuko. Mbere yo gutangira kuririmba ku giti cye, ubwo yari afite imyaka 19, yafashije mu buryo bw’amajwi abahanzi bakomeye bo muri Afurika y’Epfo barimo Rebecca Malope, Vicky Vilikazi, Solly Mahlangu na Keke.

Uyu mugore amaze kuririmba mu bitaramo bikomeye hirya no hino ku isi. Yakuriye mu itorero Naledi Apostolic Faith Mission ku buyobozi bwa Rev Frank Chikane. Muri 2005 yaje kujya muri Soweto Gospel Choir imwe mu zikunzwe cyane ku isi.

Yakoreye ivugabutumwa yakoreye mu Buholandi, i Paris na Londres mu bitaramo yise "African Mama’s" na "Afrika Afrika".

Zaza akigera i Kanombe ejo hashize yakiranywe urugwiro

Zaza amaze gukora album zinyuranye zirimo Imvuselelo; Umoya Oyingcwele; Thank You; Imvuselelo n’izindi. Mu ndirimbo ze zikunzwe cyane harimo Jezabel, Calvary na Zonk’izono. Ni umwe mu baririmbyi bakoze album zakunzwe cyane muri Afurika y’Epfo zirimo ‘Joyous Celebration 12’, ‘Spirit of Praise 4 and 5’ na ‘Woman in Praise’.

Zaza yaririmbye mu matsinda akomeye nka Joyous Celebration ndetse na Spirit of Praise, Women in praise; azwi cyane mu ndirimbo nka Calvary, Namhla Nkosi, Baba wastahili.

Zaza yiteguye neza gususurutsa abanyarwanda


Zaza kuri uyu wa gatandatu yasuye urwibutso rwa Genocide rwa Kigali

Amafoto: ibiyishimo& inyarwanda

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.