Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gisubizo Ministries bateguye igitaramo ngarukamwaka bise ’Worship Legacy’ batumiyemo amatsinda akunzwe mu Rwagasabo

Ubwanditsi , May 2018

Gisubizo Ministries imwe mu matsinda aririmba indirimbo z’Imana akomeye hano mu Rwanda, igiye gukora igitaramo gikomeye bise ’Worship Legacy Concert’ kizaba tariki 27 Gicurasi 2018. Ni igitaramo ngarukamwaka batumiyemo amatsinda anyuranye kandi afite abakunzi batari bacye hano mu rwagasabo.


Gisubizo Ministries yakajije imyiteguro y’igitaramo ngarukamwaka ’Worship Legacy Concert’

Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly (CLA) kuva Saa munani z’amanywa (14h00). Gisubizo Ministries izaba iri kumwe na Healing worship team, Alarm Ministries, True Promises na The Blessing Family hamwe n’umwigisha w’ijambo Pastor Aaron Ruhimbya. Kwinjira muri iki gitaramo ni 2000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 5000Frw mu myanya y’icyubahiro.

Mu kiganiro na IYOBOKAMANA.COM, Bwana Muhemeri Justin umuyobozi wa Gisubizo Ministries ishami rya Kigali yadutangarije ko muri icyo gitaramo bazaba bafata amajwi n’amashusho by’Album yabo ya gatatu igizwe n’indirimbo 12. Yagize ati: "Tuzaba turimo gufata amajwi n’amashusho y’Album yacu ya gatatu igizwe n’indirimbo 12."

Uyu muyobozi yakomeje agira ati :”Abantu bamaze kuza mu bitaramo byacu, uyu ni umwaka wa gatatu dukora igitaramo muri uku kwezi kwa Gicurasi kuri aya matariki, ubwo ni concert ngarukamwaka, ni yo mpamvu twanafashe izina rimwe rihoraho ’Worship Legacy’ (Gusiga umurage wo kuramya Imana no guhimbaza), mu by’ukuri nk’uko nabivuga izindi concert zishize, twagiye duhimbaza Imana mu buryo bwiza abantu bagasabana n’Imana cyane bityo ndizeza abazitabira iki gitaramo kuzanyurwa n’ibihe byiza bizazanwa n’umuziki w’umwimerere uzaba uhari doreko tukiri no miminsi abantu bakiri mu munyenga wa Pentecote.


Gisubizo Ministries ikora ivugaubutmwa ibinyujije mu bikorwa kuko intego yaba ni "kora ndebe iruta cyane vuga numve"

Muhemeri Justin yakomeje avuga ko indirimbo bazaba bafatira amashusho, bateganya ko nyuma y’amezi 3 ari bwo zizajya hanze. Iki gitaramo bagiye kugikora nyuma y’ibikorwa by’urukundo bakoze mu minsi ishize birimo n’igikorwa bakoze tariki 31 Mata 2018 cyo koroza ihene abaturage batishoboye bo mu kagari ka Butare mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo.

Gisubizo Ministries ni umuryango ukora ivugabutumwa mu buryo butandukanye burimo no kuririmbira Imana. Bakorera mu bihugu binyuranye ku isi. Kugeza ubu bamaze guhabwa ibihembo byinshi mu muziki yaba ibitangirwa hano mu Rwanda ndetse no ku rwego rw’akarere u Rwanda ruherereyemo. Bamaze gukora ingendo nyinshi z’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze yarwo.


Menya byinshi kuri iki giteramo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO