Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Nyuma yuko korali Salem isize amateka muri Uganda Bethrehem ya ADEPR Gisenyi nayo irerekezayo mu mpera z’iki cyumweru-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
12 September 2017 saa 11:18'

Mu gihe gishize kitarenze imyaka ibiri itorero rya ADEPR ritangiye gukorera mu gihugu cya Uganda amakorali aturuka hano mu Rwanda yerekezayo mw’ivugabutumwa agenda yiyongera uko iminsi ishira kandi yose yagerayo agasiga ahakoze umurimo ukomeye mw’ivugabutumwa kuburyo haboneka abantu benshi bakira agakiza ndetse n’itorero rigahembuka mu buryo bw’umwuka n’umubiri nkaho usanga hatangizwa imishinga yo kubaka insengero n’ibindi byinshi byo gushimirwa.

Ni muri urwo rwego mu cyumweru gishize guhera tariki ya 9 kugera kuya 10 Nzeri 2017 korali Salem yo mu itorero rya ADEPR Gatsata yari murugendo rw’ivugabutumwa yari yatumiwemo na ADEPR ururembo rw’ibugande kumudugudu wa Bukasa, iyi korali yafashije bikomeye imitima y’abitabiriye iki giterane kuburyo bavugako batazibagirwa ibihe byiza bagiranye mu gihe ubu bamaze kugaruka mu Rwanda Bethrehem ya ADEPR Gisenyi nayo yakajije imyiteguro yo kwerekeza muri iki gihugu cya Uganda mw’itorero rya ADEPR ahitwa Cyenkwanzi.

Uyu mudamme munini ni Mukamasabo Sraphine umuyobozi wa korali Salem

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Madame Mukamasabo Seraphine umuyobozi wa korali Salem yavuzeko bashimira Imana yabashoboje kugera mu gihugu cya Uganda kandi bashimira ubuyobozi bwa ADEPR Uganda ukuntu bwabakiriye neza ati:” twahagurutse hano mu Rwanda kuwa wa gatanu taliki ya 08 twerekeza Uganda nukuri Imana yabanye natwe idukoresha iby’ubutwari mw’ivugabutumwa ry’iminsi ibiri twahamaze none yanagarukanye natwe ubu twagarutse murwa Gasabo kandi dusize tubonye iminyago y’abakiriye agakiza ndetse tunatanze inkunga yo kubaka urusengero muri ADEPR Uganda ahitwa i Bugasa aho twakoreye igiterane .

Kuruhande rwa Rev.Karayenga Jean Jacques umuyobozi w’itorero rya ADEPR muri Region (Intara) ya Kampala yavuzeko mu myaka ibiri n’igice itorero rya ADEPR rimaze ritangiye gukorera mu gihugu cya Uganda umurimo wayo uko iminsi ishira ugenda urushaho kwaguka cyane ati:"Hano muri Uganda nukuri umurimo w’Imana ugenda urushaho gutera imbere cyane kandi ntitwakwibagirwa umumaro ukomeye amakorali yo mu Rwanda tugenda dutumira kuko iyo aje atungurwa no kubona indirimbo zayo zizwi cyane hano kandi zigakora ivugabutumwa rituma abantu benshi bakira agakiza ndetse hakanakoreka n’ibindi birimo guhembuka kw’abakristo no gutangiza inyubako hirya no hino doreko aribwo tugitangira birumvikana ko tuba dukeneye amaboko y’abatubanjirije.

Rev.Pastor Karayenga Jean Jacques umushumba wa ADEPR Region ya Kampala hagati mu bandi bayobozi barimo n’abari baherekeje korali Salem

Rev.Pastor Karayenga Jean Jacques umushumba wa ADEPR Region ya Kampala aganira na IYOBOKAMANA.COM yakomeje avugako kuza kw’amakorali aturuka mu Rwanda bituma hari bamwe mu bantu baba baravuye mu Rwanda bakimukira nko mu Gande bahagera bagasubira inyuma ariko baza kumva ubutumwa bw’amakorali y’iwabo bagahita bakira agakiza doreko hano muri Uganda usanga abantu benshi bakoresha amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ntamakorali ateyimbere cyane ahari nko mu Rwanda.

Uyu mushumba avuga kurugendo rwa korali Salem yavuzeko yababereye umugisha ukomeye kuko habonetse abasaga 50 bakiriye agakiza n’abandi benshi bakiza kwiyandikisha kuba abayoboke b’itorero rya ADEPR muri Uganda ndetse hanakusanywa amafaranga angana na miliyoni 14 z’amashiringi ya Uganda n’ukuvuga asaga miliyoni enye mu mafaranga y’u Rwanda kuburyo bagiye guhita bazamura urusengero bityo ntitwabura gushima iyi korali kuko hari inkunga yaduteye ndetse n’abandi bantu benshi bashyigikiye uyu murimo babikoze bitewe no kuntyurwa n’indirimbo zabo ndetse n’ijambo ry’Imana twigishijwe n’abayobozi bari baje babagaragiye.

Muhire Innocent umuyobozi wa korali Bethrehem yavuzeko bakajije imyiteguro y’urugendo mu gihugu cya Uganda

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM yagiranye na Muhire Innocent umuyobozi wa korali Bethrehem yavuzeko bari baherutse mw’ivugabutumwa mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2014 icyo gihe bari batumiwe muri Kampala University kandi bahagiriye ibihe byiza batazibagirwa ati :"Ubu rero twongeye gusubirayo mw’ivugabutumwa aho turi buhaguruke kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Nzeri 2017 mu masaha ya mu gitondo kandi turizerako Imana izabana natwe muri uru rugendo rukomeye ari nayo mpamvu duhamagarira abakunda umurimo w’Imana by’umwihariko abakunzi ba korali Bethrehem ko bazaduherekeza abatabishoboye bakadushyigikira mu buryo bwose bwabashobokera .

Iki giterane korali Bethrehem ya ADEPR gisenyi izajyamo kizaba kuwagatandatu taliki ya 16 kugera kucyumweru taliki ya 17 Nzeri 2017 kikazabera ahitwa ADEPR Cyenkwanze muri Centre ya Ntwetwe aho urenga umugi wa Kampala ugakora urugendo rw’amasaha agera kuri 4 .




Abo muri ADEPR Kampala ngo ntibazibagirwa ibihe byiza basigiwe na korali Salem n’abayobozi bayiherekeje



Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi yakajije imyiteguro nayo yo kwerekeza Uganda mu mpera z’iki cyumweru


MENYA AMATEKA YA KORALI BETHREHE IMWE MUZIKORA IVUGABUTUMWA CYANE HIRYA NO HINO MU RWANDA NO HANZE YARWO:

Yanditswe na Joel Sengurebe/Mr Jo

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.