Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kirehe:Korali Tuyikorere ya ADEPR Mahoko yatahukanye iminyago myinshi inasakara urusengero-Amafoto+Video

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Korali Tuyikorere ya ADEPR Mahoko ho mu karere ka Rubavu yakoze igiterane cy’amateka mu karere ka Kirehe muri Paruwasi ya ADEPR Rusozi, cyari kigamije gushaka intama zazimiye ndetse no gukusanya ubushobozi bwo gusakara urusengero rw’iyi Paruwasi maze birangira intego zose zigezweho aho abasaga 150 bakiriye agakiza no kunyubako y’urusengero hakaboneka asaga Miliyoni n’igice (1.500.000Frws).

Kuwa gatandatu taliki ya 22 Werurwe 2019 ,Korali Tuyikorere yahagurutse mu karere ka Rubavu mu gasantere ka Mahoko yerekeza i Kirehe hafi y’umupaka w’u Rwanda na Tanzaniya aho yari igiye mu giterane cy’ivugabutumwa ryari ryateguwe na ADEPR Paruwasi ya Rusozi maze bahageze kuwa gatandatu bakora igiterane kw’isoko ryaho ahari hateraniye uruvunganzoka rw’abantu ndetse nyuma y’indirimbo za Korali Tuyikorere n’ijambo ry’Imana ryigishijwe na Ev.Nshizirungu haboneka benshi bakira agakiza .

Iki giterane bucyeye ku cyumweru cyakomereje ku urusengero rwa ADEPR Rusozi, Korali Tuyikorere irirekura iririmbira Imana ikora ivugabutumwa ryanyuze benshi ndetse ritanga umusaruro ukomeye kuko habonetse abandi bantu bihana ,igiteranyo cyabo mu minsi yombi kigera ku bantu 150 by’umwihariko Korali Tuyikorere ihita yemerera itorero n’abihannye ko igihe bazabatirizwa izahagaruka kandi inemera kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye bo muri bo .

Bwana Hitamungu Emmanuel umuyobozi wa Korali Tuyikorere ya ADEPR Mahoko

Bwana Hitamungu Emmanuel umuyobozi wa Korali Tuyikorere yagize ati :”Bijyanye n’intego Korali Tuyikorere twihaye yo gukora ivugabutumwa rigamije guhindurira abantu kuri Yesu no gukora ibikorwa bifatika biriherekeza kuko intego yacu nuko”Kora ndebe igomba kuruta vuga numve”.

Ni muri ubwo buryo aba bantu bihannye muri iki giterane nk’umusaruro w’ivugabutumwa twakoze ,umunsi bazabatizwa tubemereye ko tuzagaruka kwishimana nabo ,ikindi kandi abatisohobye bo muri bo tubaguriye ubwisungane mu kwivuza kuko Roho nziza igomba gutura mu mubiri muzima.

Si ivugabutumwa ryo kwihanisha abantu gusa kuko iyi Paruwasi ya Rusozi ifite urusengero rudasakaye maze Korali Tuyikorere irutangaho inkunga y’amafaranga Miliyoni y’amanyarwanda ndetse inatuma abakristo baho nabo bitanga bikomeye yose hamwe haboneka amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni n’igice(1.500.000Frws).

Ni urugendo rutari rworoshye kuko nkuko umuyobozi wa Korali Tuyikorere yabibwiye umunyamakuru wa IYOBOKAMANA.COM wari muri iki giterane ,yavuzeko rwabatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni n’ibihumbi Magana inani(1.800.000Frws) kandi ko bafite n’ibindi bikorwa by’ivugabutumwa bateganya gukora muri uyu mwaka nko kuremera abatishoboye ,kugura ibyuma by’umuziki bigezweho ,gushyigikira umushinga w’inyubako y’urusengero iwabo i Mahoko ,gutsura umubano n’andi makorali yo hirya no hino mu gihugu ,gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho n’ibindi bikorwa byinshi bigamije iterambere ry’umurimo w’Imana.


Korali Tuyikorere ya ADEPR Mahoko yarirekuye itaramira bikomeye abitabiriye igiterane yakoreye i Kirehe

Korali Tuyikorere ibarizwa mu karere ka Rubavu mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Mahoko imaze imyaka 24 ibonye izuba kuko yabayeho kuva mu mwaka w’i 1996 itangizwa n’abantu bakeya maze uko imyaka yagiye ishira bagenda biyongera none ubu igizwe n’abaririmbyi basaga 110 bari mu byiciro bitandukanye .

Mu myaka 24 ,iyi Korali imaze yagiye ikora ivugabutumwa hirya no hino mu turere tugize igihugu cy’u Rwanda ndetse ibasha no gusakaza ibihangano byayo hirya no hino binyuze mu mizingo ibiri y’amajwi n’amashusho (Album ) bafite ndetse bagiye banakora ibindi bikorwa by’ivugabutumwa birimo gufashanya hagati yabo ,gusura abarwayi no gufasha abatishoboye n’ibindi byinshi bitandukanye.

REBA ZIMWE MURI VIDEO ZARANZE IKI GITERANE :

LIVE 1 I KIREHE: KORALI TUYIKORERE YA ADEPR MAHOKO YANYUZE BENSHI MU NDIRIMBO "YEMWE NSHUTI":

TUYIKORERE LIVE I KIREHE 2: REBA BARIRIMBA NGO "NTARINDI SHYANGA RIFITE IMANA NK’IYACU":









Korali Tuyikorere ya ADEPR Mahoko yanyuze bikomeye imitima y’abitabiriye iki giterane isakara inzu y’Imana yubaka n’imitima y’abantu

Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Rusozi yashimiye bikomeye Korali Tuyikorere ya ADEPR Mahoko






Mu bwitange bwatanzwe ku nyubako y’urusengero hatanzwemo ibitambaro bibiri byatumye haboneka menshi,aba babyeyi babiri babitanze barashimirwa basabirwa umugisha.



Amakorali yo muri iyi Paruwasi ya Rusozi nayo yasusurukije abitabiriye iki giterane






Igiterane kitabiriwe n’abantu benshi cyane ,abahagaze ni abakiriye agakiza


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO