Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali:Christ Cornerstone church bateguye igitaramo cy’ubudasa batumiramo Healing Worship Team na Injili Bora Choir


Yanditswe na     Ubwanditsi
12 January 2018 saa 05:14'

Amwe mu matsinda akomeye nka Healing Worship Team ndetse na Injili Bora Choir bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Flame of the Holy Ghost Ministries / Christ Cornerstone Church kizaba kuwa 21 Mutarama 2018.

Flame of the Holy Ghost Ministries / Christ Cornerstone Church iyoborwa na Pastor Biganiro Salomon Eric yateguye igitaramo gikomeye kizahuza abavugabutumwa batandukanye nka Pastor Julienne Kabanda ndetse na Ev. Ibambasi Christian wo muri Zion Temple Gatenga ndetse n’abaririmbyi b’ibyamamare nka Healing Worship Team ndetse na Injili bora."

Iki gitaramo kizaba gifite intego igira iti : “Igihe cyo Kwaguka” nkuko twabitangarijwe na Pastor Biganiro Salomon akaba yaragize ati : “uyu ni umwaka udusanzwe, 2018 ni umwaka wo kwaguka mu mwuka (ubusabane bwawe n’Imana,impano zawe, agakiza kawe), mu bugingo (ibitekerezo,amarangamutima,ibyemezo n’amahitamo) ndetse no mu mubiri (ubutunzi:ibintu n’amafaranga, ibihe :time and circumstances, ahantu :amasambu n’amazu, abantu :inshuti n’imiryango).”

Bazaba bagendera ku murongo wo muri Bibiliya dusanga muri Yesaya 54:2, Akaba kandi yaranadutangarije ko iki gitaramo ari imbarutso y’ibihe byiza muri uyu mwaka wa 2018, biteganyijwe ko bizabera muri GRAND LEGACY HOTEL, REMERA ku italiki ya 21/01/2018 kuva saa munani (14h00).

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.