Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gisagara : Korali Amahoro ADEPR Save yakusanije ibyo Imana yakoze mu gihembwe cyambere cy’uyu mwaka itegura igitaramo cyo kubiyishimira

Ubwanditsi , 26 March

Korali Amahoro yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Save mu itorero ry’akarere ka Gisagara, nyumwa y’uko mu mwaka ushize ishyiriye hanze alubumu y’amajwi n’amashusho bise Ingoma itangiranye umwaka imbaraga kuko ku italiki ya 31 Werurwe 2019 ifite igitaramo kizabera ku kicaro cya Paruwasi i Save.

Ni igitaramo abazakitabira bazagira amahirwe yo kumva indirimbo nshyashya 3, arizo Yakobo, Niwe wenyine, na Siyoni.

Ushinzwe itangazamakuru muri korali Amahoro Rukukundo Emmanuel yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko ari igitaramo kigamije gushimira Imana imirimo yakoze.

Yagize ati:” Ni igitaramo kigamije gushimira Imana ibyo yadukoreye byose, birimo kuba iturinda, yaradukoreye alubumu y’amajwi n’amashusho, kuba ababyeyi dufite ibaha kubayara bagaheka, no kuba dushyingira n’ibindi….

Akomeza avuga ko imyiteguro bayigeze kure kandi ko abazitabira igitaramo bazabona imirimo Imana ikora itangaje.


Abagabo n’abasore ba Korali Amahoro ya ADEPR Save biiteguye neza iki gitaramo cy’amashimwe

Perezida wa Korali Amahoro Sempiga Sylvain, avuga ko nyuma yo gukora indirimbo zigakundwa baticaye habe na gato.

Yagize ati:” Ntabwo twicaye kuko nyuma yo gushyira hanze alubum, ubu tumaze gushyira hanze izindi ndirimbo 3 kandi turimo gutegura n’ibindi byinshi birimo n’ibitaramo nk’icyo tuzakorera mu mujyi wa Huye, n’ikindi gikomeye tuzakorera hanze y’intara y’amajyepfo.”

Korali Amahoro yashinzwe mu mwaka 1998, ifiteabaririmbyi 38. Kuri ubu 74. Ikora ibikorwa by’urukundo nko gusura abarwayi, no gutanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye. Ifite indirimbo alubumu 2 z’amajwi, n’imwe y’amashusho.


Abari n’abategarugori ba korali Amahoro nabo ngo ku cyumweru bazaba bambariye gushima Imana


Menya byinshi kuri iki gitaramo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO