Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuramyi Pastor Christophe yashyize hanze indirimbo ikoranye ubuhanga bushimangira ingamba zikomeye yafatiye muzika ye

Ubwanditsi , 2 weeks ago

Umuramyi Pastor Christophe Ndayisenga ,umushumba mw’itorero rya Inkuge y’Amahoro afatanya n’umufasha we Apostle Sara Speciose kuyobora yamaze gushyira hanze indirimbo yise "Ndiho" mu buryo busubiyemo ,ikaba icuranganye ubuhanga bwiganjemo igicurangisho kinyura benshi cya Saxphone nkuko uyu muririmbyi amaze kubaka izina mu gukiririgita iki gikoresho cya Muzika.


Pastor Christophe Ndayisenga washyize hanze indirimbo yise "Ndiho"

Mu kiganiro uyu muhanzi aherutse kugirana n’ itangazamakuru yatangaje ko agarukakanye imbaraga nyinshi ndetse ko agiye gushyira imbaraga mu gukora umuziki mwiza akaba yabihamije asaba abakunzibe kumva uko indirimbo yise Ndiho yayisubiyemo maze bikabaha ishusho yuko ibyo avuga agiye gukora bigezweho mu muziki azabigeraho kandi agashimisha abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana .

Iyi ndirimbo Pastor Christophe Ndayisenga yashyize hanze yumvikanamo amagambo abakristo gukomeza kwizera Imana kandi bagakomera kw’isezerano ryayo kuko yirahiye ko itazivuguruza ibyo yavuze no kubikora izabikora

hari aho aririmba agira ati:"Sinzica isezerano nagiranye nawe ahubwo nzakujya imbere ngukoreshe ibitangaza ababibonye batangare kuko ubu ndiho kandi ndiwe nkaba Uwiteka Imana izahoraho".

Anavuga kandi ko agiye gushyira imbaraga cyane mu gukora indirimbo nyinshi akazigeza ku bakunzi be ndetse zikanagera ku isi yose by’umwihariko zikaba ari indirimbo zikoze mu buryo bugezweho kandi bunyura ababwumva.

REBA IKIGANIRO UYU MUKOZI W’IMANA YAGIRANYE NA IYOBOKAMANA TV:

Pastor Christopher Ndayisenga ahagana mu mwaka w’ 1988 nibwo Pastor Christopher Ndayisenga yatangiye kujya abyinira mu mugongo w’ umubyeyi umubyara ( Mama we yatangiye guhamya ko umwana we afite impano idasazwe )

Christophe avuga ko yatangiye kumenya neza ko yifitemo impano yo kuririmba ari mu kigero cy’ imyaka 7 y’ amavuko. ati: “ ndibuka ko najyaga ndyama nkarota indirimbo nka byuka nkaririmba iyo ndirimbo nkashaka abantu bakamfasfasha kuyandika kuko nari ntarakamenya neza kwandika”

Mu mwaka w’ 1994 Paster Christopher yabarizwaga i mu Karere ka Musanze aho yakoreraga umurimo w’ Imana muri Korali yitwaga “Komezubutumwa” yo mu itorero ry’ ADEPR nyuma aza kuyivamo mu 1995 yerekeza mu yindi Korali yitwa “Intumwa” yo mu Karere ka Musanze, iyo korali akaba ari nayo yatangiriyemo gucuranga kuko yabikundaga cyane

iyi Korali yaje ku mubonamo impano yo gucuranga nibwo bahise bamushyira kurutonde rwabagombaga kwiga umuziki muri iyo Korali…Yagize ati: “icyo gihe nibwo natangiye kwiga neza umuziki navuga ko Impano yanjye yatangiriye aho kwaguka ntangira guhimba no gucuranga kuko ndino mu bantu bambere bahimbiye Korali Intumwa indirimbo”.

Mu mwaka w’ 2000 nibwo Christopher yatangiye kuririmba ku giti cye atangira gutungurwa no kumva bimeze neza, bigeze mu mwaka w’ 2012 nibwo uyu Pastor Christopher yasohoye indirimbo ze 8(Audio).

Ibi byamuhaye imbaraga zo guhita yerekeza mu ishuli rya Music , ari naho yigiye iki gikoresho yaramaze kubona ko cyatinywe nabatari bake( saxiphone )

iki ni kimwe mu bikoresho bya muzika bitamenyerewe hano mu Rwanda ndetse no hanze harwo , aho uzasanga gicurangwa n’ umugabo kigasiba undi….. ibi yabikoze agamije kurushaho kunoza izari inzozi ze.

Bamwe mu bahanzi we avugako yakuze anyurwa cyane nibihangano byabo ubwo yari afite imyaka 7 y’amavuko , aha twavuga nko mu mwaka w’ 1997-1998 nibwo yatangiye kugenda akunda kumva amwe mu ma groupe nka Sowazi, Groupe makoma , umubahanzi Alex Dusabe…

Kuri ubu avugako intego ashyize imbere kurusha izindi niyo guhindura amahanda abinyujije mu muziki no kuririmba ibi kandi akabifatanya nishingano afite za gishumba, kuko kuri we bizarushaho kugenda neza…

Yagiye agagara mu bitaramo bitandukanye yaba ibya hano mu Rwanda ndetse no hirya no hino kumuganane wa Africa yagiye ahakorera ibitaramo bikomeye aha twavuga nkibitaramo yagiye akorera (Kenya, Uganda, Burundi” akorana n’ umuhanzikazi Pricilla Nelly”,…….).

UMVA IYI NDIRIMBO NDIHO BY PASTOR CHRISTOPHE NDAYISENGA:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO