Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuramyi Papy Clever azafasha Bosco Nshuti mu gitaramo yise ngo "Ibyo Ntunze Live Concert"


Yanditswe na     Ubwanditsi
1 August 2018 saa 04:04'

Ibyo Ntunze Live Concert ni igitaramo gikomeye cyateguwe n’umuhanzi w’umunyempano akaba n’umuhanga mu miririmbire, Bosco Nshuti.Iki gitaramo kizaba kirimo abahanzi n’amatsinda akomeye muri iki gihugu mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nkuko uyu musore abitangaza.


Umuhanzi Bosco Nshuti akomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye yise ngo "Ibyo ntunze Live Concert"

Iki gitaramo giteganijwe kubera kuri Serena Hotel ku cyumweru tariki ya 2 Nzeri 2018.Mu kiganiro Bosco Nshuti yahaye Isange.com yemeje amakuru y’iby’iki gitaramo anavuga ko yatangiye imyitozo.Akomeza avuga ko imyiteguro nayo igeze kure kandi ko abakunzi b’indirimbo ze bazahembuka kuri uwo munsi.

Kugeza ubu Papy Clever umwe mu basore bakomeje kwigarurira imitima ya benshi muri iki gihe kubera indirimbo ze zikora zikomora imitima,yemejwe mu bahanzi bazaririmbira abantu muri iki gitaramo.Bosco Nshuti aherutse gukora igitaramo mu mwaka ushize cyabereye ku rusengero rwa ADEPR Kumukenke ,kikitabirwa ku buryo bukomeye benshi babura aho bicara.

Igitaramo cy’uyu mwaka kizabera muri Serena Hotel bity uyu muhanzi akaba avuga ko ari umwanya mwiza wo kubereka no kubaririmbira indirimbo zinyuranye uyu musore afite kuri album ze ndetse anategura amashusho meza y’indirimbo ze.



Papy Clever azafasha Bosco Ncuti mu gitaramo "Ibyo ntunze Live Concert"

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.