Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuhanzi RIGOBERT SEBA uba mu gihugu cya Sueden yakomeje umuhamagaro we wo gukorera Imana mu buryo bw’indirimbo -Umva Audio


Yanditswe na     Ubwanditsi
6 January 2018 saa 04:29'

RIGOBERT SEBA : Umukozi W’Imana ubarizwa mu Gihugu cya Sueden Agarutse abazaniye, Indirimbo nshyashya zihimbaza Imana nyuma yuko avuye murwanda akjya gukomereza amashuri mu gihugu cya sueden arinacyo abarizwamo uyumunsi, akaba ari n’umwarimu.

Ibi kandi abifatanya n’Umurimo w’Imana wo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo ndetse nokuririmba indirimbo zihimbaza Imana.


Rigobert Seba uzwi cyane mu gutoza makorali atandukanye aho agiriye i Burayi yatangiye gushyira hanze indirimbo

Rigobert Seba akaba azwi cyane mu ma korari menshi yahano mu Rwanda aho yajyaga atoza abaririmbyi kuririmba neza ndetse no gutunganya amajwi, ndetse no kwandika indirimbo.

Aganira n’umunyamakuru wa IYOBOKAMANA.COM Seba Rigobert yagize ati:" Ndikubarizwa mu mujyi wa HUDIKSVALL, Aho nkorera umurimo wokwigisha (Proffesseur) kandi tugakomeza no gukora umurimo w’Imana wo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kiristo ndetse no kubwira abantu amagambo meza y’ururutsa Imitima".

Seba Rigobert , Yatangarije umunyamakuru wacu ko arimo gukora indirimbo nyishi,kuburyo uyu mwaka wa 2018 uzarangira amaze kuzuza Album akazayimurika kumugaragaro ikagera kuri bose yaba Abanyarwanda ndetse n’ahandi hashoboka.

Ati:" Ndatangariza abakunzi banjye bose bari mu Rwanda ko ngiye gutegura igitaramo nzafatanyamo n’Abaririmbyi benshi batandukanye bari mu Rwanda.

Tubibutseko igihe uyu mukozi w’Imana Seba Rigobert Yabaga mu Rwanda benshi bari bamuzi ku izina rya Coach kubera ama korali menshi yagiye afasha, Seba Rigobert Aboneyeho kwifuriza Umwaka mushya muhire Abanyarwanda bose, n’abakunzi be ndetse n’umuryango we.

UMVA KANDI UFASHWE NA ZIMWE MU NDIRIMBO UYU MUHANZI AMAZE GUSOHORA MU BURYO BWO KUMVA:

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.