Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Muzika ihimbaza Imana yungutse intore nshya ikubutse mu bapfumu ,mu busambanyi no muyandi mabi menshi -indirimbo


Yanditswe na     Ubwanditsi
3 January 2018 saa 09:25'

Umuhanzi Siboniyo Yussuf uzwi kw’izina rya Jeff Ajay nibwo mu mpera z’umwaka twasoje yatangaje kumugaragaro ko ahagaritse kuririmba indirimbo z’isi ndetse akanareka bimwe mu bikorwa by’abapagani yakoraga nko kujya mu bapfumu kuraguza ,inzoga n’ubusambanyi maze ahitamo kuririmba indirimbo z’Imana anashyira hanze iyo yise "Igicuku cya nyuma" ,ubu noneho mu rwego rwo gushimangira ko ashikamye mu ntego yihaye yo gukorera Imana yashyize hanze indirimbo ya kabiri yise ngo "Tumubyinire Yesu".

Siboniyo Yussuf wahisemo gukoresha izina ry’ubuhanzi rya Jeff Ajay,icyo gihe yashyize ahagaragara ubuhamya bw’ibyo yeretswe n’Imana hakubiyemo amarozi yoherezwaga mu muryango we byatumye ahagarika kuririmba indirimbo zisanzwe yiyegurira gukorera Imana akemeza ko bugiye guhagarika abiyambaza imbaraga z’abapfumu.


Siboniyo Yussuf wahisemo gukoresha izina ry’ubuhanzi rya Jeff Ajay

Jeff Ajay umwe mu bahanzi bakizamuka bari gutera intambwe ishimishije muri muzika nyarwanda muri iyi minsi. Uyu muhanzi uririmba injyana ya Afro Dancehall music aganira na IYOBOKAMANA.COM yadusangije ubuhamya bw’ibyamubayeho byifuzaga no gutwara ubuzima bwe nyuma azakubonekerwa n’Imana yamweretse ko hari umurozi wabajujubije ndetse wamutwaye imigisha yose bagahora mu bibazo.

Uko byatangiye:Ati”Ibi byatangiye mbere ya Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bashaka kwica umuryango wanjye ariko data atangira kwivuza mu buvuzi bwa Gakondo bimufasha gukomeza kubaho aribwa ntapfe nanone ariko ntiyakira.

Aya marozi yaduteye ubukene buhoraho kuko twahoraga tugurisha amasambu n’ibindi byose twegeranya amafaranga yo kumuvura. Njye uko imyaka yahitaga indi igataha nababazwaga no kubona data ahorana uburibwe no mubukene budashira nzakubegera bambwira ko umuntu utuzengereza ari uwo mu muryango kandi twari tumaze gupfusha abana bane mu mezi atatu.Kuruhande rwanjye aya marozi yambujije kwiga ngo ndangize,ambuza no guterimbere kuko icyo nageragezaga gukora cyose hatacaga iminsi ntaguye mu gihombo ntafitiye ubisobanuro.”

Ni gute Jeff yaje guhamirizwa ukuri kubimubaho,byanayogoje umuryangowe?Uyu musore ishuri rimaze kumunanira ntayandi mahitamo agifite, mu mwaka wa 2010 yerekeje muri Kenya kwiga ibyo gukora muri Salon ari nabyo ubu akora ku giticye.

Uyu muhanzi Jeff Ajay ubwo yadushyikirizaga iyi ndirimbo ye ya kabiri yise ngo "Tumubyinire Yesu" yavuzeko yayikoze ashaka gushima Imana ku byiza Imana yamukoreye ati :"Iyi ni impano nageneye abakunda Imana bose mu ntangiriro z’uyu mwaka mushya kuko injyana yayo n’amagambo ayigize byose bikubiyemo ishimwe ry’Imana .

Uyu muhanzi yakomeje avugako agikora indirimbo yambere hari abantu benshi bamubwiragako atareka kuririmba indirimbo zisanzwe kuko yamenyekanye nko ku ndirimbo ya Rayon Sport yitwa "Rayon dukunda " n’izindi zitandukanye bityo abantu bibazaga ko bitakunda ko ajya muri Gospel ati :"Iyi ndirimbo ya kabiri n’ikimenyetso cyuko naje mu ndirimbo z’Imana ndasubira inyuma kandi na nyuma yayo mpishiye byinshi abakunda Imana kuko nifuza ko uyu mwaka wa 2018 uzashira naramuritse Album yanjye ya mbere.

UMVA KANDI UFASHWE N’IYI NDIRIMBO JEFF AJAY YISE NGO :"Tumubyinire Yesu".

REBA INDIRIMBO YA MBERE JEFF AJAY YISE NGO "IGICUKU":

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.