Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Mu biroli byashimangiwemo umumaro wo guhimbaza Imana ,More Worship yatangijwe itanga ibihembo "Thanks Awards -Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 August 2018 saa 13:57'

Ku mugoroba w’umunsi w’ejo kuwa gatanu taliki ya 03 Kanama 2018 kuri Hotel la Diplomate habereye ibiroli bikomeye byo gutangiza kumugaragaro More Worship no gutanga ibihembo kubaramyi n’amakorali bakoze ivugabutumwa mu bihe bigoye by’umwihariko ababyitabirye basobanurirwa byimbitse umumaro n’ubwiza buzanwa no kuramya Imana no kuyihimbaza.

Umumaro wo kuramya Imana no kuyihimbaza byasobanuwe n’umushyitsi w’inararibonye mu bijyanye n’umuziki witwa David Wald wo mu gihugu cy’Ubwongereza akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya ACT(Africa College of Theology) Ishuri ryigisha ibya Bibiliya.


Bwana David Wald inararibonye kandi ufite impamyabumenyi ihambaye mu muziki yasobanuriye abantu umumaro wo kuramya Imana no kuyihimbaza

Bwana David Wald yabwiye abitabiriye uyu muhango ko umuziki ufite umuraro ukomeye mu buzima bw’umuntu kuko ukora kumaramgamutima kandi ukagirab uruhare rukomeye mu mibereho y’umuntu .

Yagize ati:"Umuziki by’umwihariko wo kuramya no guhimbaza Imana ufite umumaro ukomeye kuko n’Imana ubwayo iwukunda kandi burya uhimbaje Imana akanayiramya aba asenze kabiri bityo ndasaba abantu mwese gukunda iki gikorwa cya More Worship kuko ntimuzabura kubona Imana ibaha imigisha ndetse ubwiza bwayo bukabamanukira kubwo gukunda kuramya Imana no kuyihimbaza .


Hakaswe umutsima nk’ikimenyetso cyo gutangiza More Worship kumugaragaro

Uyu muhango wabereyemo ibikorwa bibiri bikomeye birimo icyo gutangiza kumugaragaro More Worship ndetse no gutanga ibihembo ku bantu batandukanye barimo abaririmbyi nka umuramyi Apotre Appolinaire Habonimana wo mu gihugu cy’abaturanyi cy’uburundi ,Umuramyi Richard Nic Ngendahayo uba muri leta zunze ubumwe z’Amerika,Umuramyi Aimee Uwimana,umuhanzikazi Rebecca Niyonsaba.

Iri shimwe ryiswe "Thanks Award " kandi ryahawe Korali Bethania ya ADEPR Gihundwe ho mu karere ka Rusizi na Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge ndetse Diana Kamugisha nyiri kunyuzwamo iri yerekwa atungura abandi bantu barimo Pastor Miliam Mutijima,Madamu Bishop Rucibigango Ledo ,Madame Pastor David Ndaruhutse uziwi ho kuba yaratangije Eglise Vivante ndetse iki gihembo uyu muhanzikazi anagiha musaza we witwa Mpaka Vincent amuhembeye kuba ajya atera inkunga ibikorwa bye by’umuziki ndetse anashyikiriza iri shimwe umutware we Amos Kamugisha.


Diana Kamugisha mw’ijambo rye yashimye Imana imushoboje gukora ibi korwa anashima by’umwihariko umuryango we kubwo kumushyigikira

Diana Kamugisha ubwo yavugaga uburyo yagize intego yo gutangiza More Worship ndetse no guhemba abaririmbyi yagize ati:"Iki gitekerezo nakigize ndi kumugabane w’Amerika numva nuzuwe no gushyiraho uburyo abantu bazajya baramya Imana bisanzuye kandi badashingiye kw’idini iry’ariryo ryose kandi ndifuzako u Rwanda ruba urumurikira amahanga mu kuramya Imana no kuyihimbaza .

Diana Kamugisha yakomeje avugako ku kuba yaratekereje guhemba abaririmbyi bakoze ivugabutumwa mu gihe cyari kigoye kandi bagahagarara neza bakaba icyitegererezo bakamurikira barumuna babo .

Ati:"Kera najyaga ndeba indirimbo za korali Hoziana na Betania ndetse n’izabatwaramucyo mu badive nkumva nifuje kuririmba nanjye ndetse naba Richard Nic Ngendahayo baratumurikiye n’ubu indirimbo zabo henshi mu nsengero nizo zikoreshwa nukuri barakoze bakwiriye gushimirwa niyo mpamvu twabageneye iri shimwe twise ngo "Thanks Awards".

More Worship izajya iterana buri wa gatatu kuva kw’isaha ya saa kumi n’imwe kugera saa moya z’umugoroba (17h00-7h00) kuri Kigali Diplomat Hotel ku Gishushu hafi y’ahakorera Startimes aho abantu bose bakunda kuramya no guhimbaza Imana bahawe ikaze mu kuza gusabana n’Imana .

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IBI BIROLI BYO GUTANGIZA MORE WORSHIP NO GUTANGA AMASHIMWE YA "THANKS AWARDS":



Dr Bishop Fidele Masengo niwe wabwirije ijambo ry’Imana abwira abantu ko kuramya no guhimbaza Imana byiza arukubigendana hose unabikora mu gihe cyose

























Abantu bingeri zitandukanye biganjemo abahanzi ,aba Pasiteri bitabiriye ibi biroli bose banyurwa no guimbaza Imana byahabereye kandi biyemeza gushyikira "More Worship"






Nk’ikimetso cyo gutangiza More Worship hakaswe umutsima nyuma abantu bose barawusangira



Umuhanzikazi Aline Gahongayire yafashije Diana Kamugisha gushyikiriza abantu ibihembo






Diana Kamugisha yazirikanye umurimo ukomeye uba warakozwe naba Mama Pasiteri,Mama Bishop abaha ishimwe rya "Thanks Awards"

Ishimwe rya Aimee Uwimana utarabashije kuboneka barihaye Serge Iyamuremye na Brian Blessed ngo bazarimushyikirize


Umuhanzikazi Rebecca Niyonsaba nawe yashyikirijwe ishimwe rya "Thanks Awards"

Diana Kamugisha yahaye igihembo k’ishimwe musaza we kubwo kumutera inkunga mu muziki we

Abatangije More Worship barapfukamye basabirwa umugisha n’Imbaraga












Nyuma hanafashwe amafoto y’urwibutso

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.