Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Menya byinshi k’umuramyi Luc Buntu wicomokoye kw’itorero n’idini ubu akaba ntaho abarizwa


Yanditswe na     Ubwanditsi
2 September 2017 saa 08:00'

Luc Buntu n’umuririmbyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana umaze imyaka isaga 10 akora uyu murimo wo kuririmbira Imana ,uyu muririmbyi avugako kuriwe itorero cyangwa idini yabyicomokoyeho kuko ataribyo bizajyana abantu mw’ijuru kandi rimwe na rimwe kurata amadini bikaba haraho biba inzitizi y’umurimo w’Imana.

Umuramyi Luc buntu yicomokoye ku bijyanye n’idini n’itorero

Luc Buntu utagira idini cyangwa itorero abarizwamo akaba kandi adashobora kubura gukora umurimo w’Imana yitwaje ko nta mafaranga yahawe ndetse akaba yaravukiye murugo rw’abatambyi(Pasiteri) ariko amara imyaka 10 akora umurimo w’Imana adakijijwe nyuma akagirirwa neza n’Imana ikamwihamagarira ikanamuha umurimo wayo .

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye n’umuramyi Luc Buntu yatubwiye byinshi ku mateka y’ubuzima bwe avuga ibyamushimishije kuruta ibindi muri uyu murimo w’Imana .

Umuramyi Luc Buntu yavukiye mu gihugu cya Congo mu mugi wa Goma aho Papa we yayoboraga itorero ry’Ababatista ari naho yabatirijwe ndetse bimufasha gukura akanda gucokoza ibyuma bya muzika nka Guital ,Piano ndetse n’ingoma za Drum ari nabyo kugeza ubu acuranga.

Luc Buntu ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye niho yatangiye gucuranga mu buryo bweruye ndetse ajya mw’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana murusengero rwabo ariko akaba avugako yamaze imyaka 10 akorera Imana adakijijwe maze bigeze mu mwaka w’i 2005 aba ariho akizwa ndetse atangira kwinjira mu muhamagaro we wo kuririmbira Imana mu buryo bwimbitse kandi bukoranywe ukuri no gukiranuka.

JPEG - 178.9 kb
Luc Buntu ngo yahisemo gukorera Imana nta dini nta torero yitirirwa

Luc Buntu muri aya magmbo yagize ati:”Niga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu myaka ya za 2005 naririmbye muri Singiza Music aha hantu nahagiriye ibihe byiza cyane ndashobora kwibagirwa mu mateka y’ubuzima bwanjye bwo gukorera Imana kuko nahungukiye byinshi muri uyu muhamagaro ndetse mpakura inshuti nyinshi kuburyo n’ubu bimbereye akabando gakomeye muri uru rugendo rujya mw’ijuru.

Luc Buntu ngo kugeza ubu ntadini cyangwa itorero abarizwamo kuko ibi byose abifata nk’icyitiriro gishobora kugira ingaruka mu murimo akora w’ivugabutumwa:

Luc Buntu yavuzeko amaze imyaka ibiri yicomokoye ku kijyanye n’amadini n’amatorero ubu akaba nta torero cyangwa idini asengeramo kuri iyi ngingo yagize ati :”Njyewe kubwo imyizerere yanjye n’imikorere yanjye maze imyaka ibiri n’icomokoye kw’idini cyangwa itorero ubu ntaho mbarizwa usibye ko mfite itsinda ry’abandi bantu b’Abakristo duhurira hamwe tugasenga .

Umuramyi Luc Buntu we ngo ibyo gushyiraho ibiciro byo kugirango akore umurimo w’Imana si ngombwa

Abajijwe aho basengera cyangwa niba atari Minisiteri ishobora kuzakura ikayobokwa n’abantu benshi Luc Buntu yavuzeko aba bantu basengana batari Minisiteri ndetse nta nagahunda yo kwiyongera ihari kuko bagizwe n’imiryango mike aho bagenda basurana bagasenga ati:”Iyo ndafite aho natumiwe kuririmba ku cyumweru nshobora gusengera mw’itorero nshatse cyangwa nkajya gusengana n’izi nshuti zanjye ariko ibyo kuvuga ngo nsengera ahantu runaka byo ntabyo kuko mbifata nka Etiquete ishobora kwica n’umuhamagaro wanjye.

Ati:” Hari igihe umuntu akubaza aho usengera wahamubwira akurikije impamvu ze zirimo wenda uko yumva umushumba waho cyangwa n’izindi mpamvu ugasanga ntakwishimiye yewe mukaba mwaba nk’abanzi bigahagarika umubano n’ubwisanzure mwari mu fitanye bityo rero izi mpamvu n’izindi nyinshi nizo zanteye kwicomokora kw’idini.

Ku bijyanye n’uburyo yitabira ibitaramo n’ibiterane Luc Buntu yavuzeko we amafaranga adashobora kumubera inzitizi ati:”Ubundi njyewe muri rusange ntamafaranga nca ngo nitabire ibitaramo binabaye nkayaka aba arajyanye n’abacuranzi n’imyiteguro y’icyo gikorwa naba natumiwemo ariko ubundi ibintu byo gushyiraho ibiciro mu murimo w’Imana kurinjye ntabwo mbikora rwose.

JPEG - 252.8 kb
Umuhanzi Luc Buntu n’umukunzi we Nancy baritegura kwibaruka nyuma y’umwaka barushinze

Luc Buntu mu buzima busanzwe n’umugabo ufite umugore umwe bashyingiranywe umwaka ushize wa 2016 ubu bakaba barimo bitegura kwibaruka abana babiri b’impanga .

Luc Buntu afite impsmyabumenyi yakuye muri kaninuza y’u Rwanda i Huye akaba yarize ibijyanye n’itangazamakuru ariko ubu akaba yikorera kugiti ,akora ibjyanye na Sound System aho agira ibyuma bya muzika akodesha mu bitaramo,ibiterane ndetse no biroli bitandukanye nk’ubukwe ,isabukuru n’ibindi byose bicyenera Sound .

REBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA LUC BUNTU:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.