Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Itsinda rya "Christafari " rimwe mu baririmbyi ba Gospel bakomeye kw’isi batumye igitaramo cya Beauty For Ashes gifatwa kurundi rwego


Yanditswe na     Ubwanditsi
30 July 2018 saa 10:47'

Itsinda rya Beauty For Ashes rikomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye ari nako uko iminsi ishira bakomeza kugenda batangaza byinshi kuricyo ,uyu munsi bakaba batangaje ko bidasubirwaho kandi bidakuka Christafari iitsinda rikunzwe kuri iyi’isi ya rurema rizaba riri muri iki gitaramo.


Christafari ni itsinda rihimbaza Imana mu njyana ya Reggae rizaririmba mu gitaramo cya Beauty For Ashes

Christafari ni itsinda rihimbaza Imana mu njyana ya Reggae. Rikunzwe cyane ku rwego rw’isi. Kuri ubu aba baririmbyo bategerejwe mu Rwanda mu gitaramo batumiwemo na Beauty For Ashes yamamaye mu ndirimbo; ’Siripurize’, ’Yesu ni sawa’, ’Turashima’. Amakuru y’uko Christafari bagiye kuza mu Rwanda mu gitaramo ’Unstoppable’ cya Beauty For Ashes, Inyarwanda.com yayatangarijwe na Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes.

Mu gihe muri iyi minsi abagize itsinda Christafari bari gukorera ibitaramo muri Afrika, amakuru yizewe aturuka ku babatumiye arahamya nta gushidikanya ko iri tsinda rigiye kuza mu Rwanda.


Beauty For Ashes (B4A) yatumiye Christafari

Kavutse Olivier yagize ati:"Christafari band izafatanya na Beauty For Ashes mu gitaramo cyabo ’Unstoppable concert’ kizaba ku wa gatandatu tariki 04/08/2018 kuva Saa kumi n’imwe z’umugoroba, Camp Kigali." Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse naho mu myanya y’icyubahiro akaba ari 10,000Frw.

Beauty For Ashes (B4A) yatumiye Christafari, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2010, kugeza ubu irashima Imana ko igikomeje umurimo w’Imana kabone n’ubwo hari abo batangiranye batakiri kumwe bitewe n’impamvu zinyuranye. Iri tsinda rikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Turashima, Yesu ni we Super star, Siripurize, Yesu ni sawa, Ni uwa mbere, The wonders of the son n’izindi zinyuranye.

Christafari bategerejwe mu Rwanda ni bantu ki?

Christafari ni itsinda ryashinzwe mu mwaka wa 1990 n’umunyamerika Mark Mohr wakuriye mu muryango w’abakristo. Christafari, ni ryo tsinda rya mbere ku isi ry’abahanzi b’abakristo bakora umuziki wa Gospel mu njyana ya Reggae. Kuva iri tsinda rishinzwe kugeza uyu munsi, rimaze kugurisha album z’indirimbo zigera ku bihumbi 500 (Kimwe cya kabiri cya miliyoni). Magingo aya ni nabo baza ku isonga ku isi mu bahanzi ba Gospel bakora injyana ya Reggae bagurisha cyane umuziki wabo.


Itsinda rya "Christafari " rimwe mu baririmbyi ba Gospel bakomeye kw’isi bazitabira igitaramo cya Beauty For Ashes

Christafari bamaze gukora indirimbo zinyuranye zikunzwe ku isi yose. Izo ndirimbo zirimo: Hosanna (imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 10 kuri Youtube), Here I am to worship, Oceans (Where Feet May Fail), How great is our God, 10,000 reasons, Rescue me, He is greater than I n’izindi. Orginal love ni imwe mu ndirimbo zabo nshya, bayishyize hanze mu kwezi kwa Nyakanga muri 2018. Bijyanye n’amakuru dufite, Christafari bazataramira mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka. Inyarwanda.com tuzakomeza kubakurikiranira aya makuru.

REBA HANO ZIMWE MU NDIRIMBO ZA CHRISTAFARI

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.