Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 20 July 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
Utwishimishe ibyishimo bingana n’iminsi watubabarijemo, N’imyaka twabonyemo ibyago. (Zaburi 90.15)

Hamenyekanye impamvu ikomeye ituma Aline Gahongayire ahora mu rugo rwa Clement na Knowless akanakorera indirimbo muri Kina Music.

Yanditswe ku wa 2017-10-26 08:38:00 na Ubwanditsi










Ni kenshi cyane Umuhanzi Aline Gahongayire akunze kugaragara cyane ari kumwe na Knowless ndetse nta na rimwe wasanga habaye ibirori mu rugo rwa Clement ngo Aline ntahagaragare,ngo ni uko ari inshuti z’akadasohoka ndetse ngo Clement akaba yaramugaruye mu muziki bundi bushya.

Aline Gahongayore yatangaje ko yari agiye kureka umuziki gusa na n’ubu agishima Clement ku byo yamukoreye byatumye atawureka na n’ubu akaba akiwukora.

Ubwo yaganira na Isango TV ,Aline yavuze ko mu myaka yashize yaciye mu bintu bitandukanye bituma ashaka kureka umuziki kugira ngo itangazamakuru ritazongera kumuvuga kuko yumvaga atakibyifuza.

Yagize ati “Nari ngiye kuwureka, ibintu nanyuzemo ntago nshaka kubisubiramo kuko byarangiye now I’m a new woman ariko nanyuze mu bintu byinshi nkavuga nti nindeka umuziki ntawuzongera kumvuga”

Aline Gahonganyire akomeza avuga ko atazigera yibagirwa ibyo Clement yamukoreye kuko ari we watumye atawureka ku bw’inama yamuhaye.

JPEG - 95.1 kb
Aline akunze kugaragara mu birori byinshi byo kwa Clement Ishimwe

Yagize ati “Ariko ndicara Clement arambwira ati ahubwo ugiye gutangira kuririmba so ndamushimira iyo mbonye my new album mbona uruhare rwe rukomeye kuko yarambwiye nta kiguzi ati come, let’s go sing ahubwo buri kwezi nudasohora indirimbo tuzabipfa so I’m so thankful imbere y’abanyarwanda ndamushimiye ni umuntu warebye kure kuko ubu uyu munsi I can smile, numva naririmba ndandika numva ngifite composition byinshi cyane”.

Aline Gahongayire ni umuhanzikazi wamenyekanye ndetse akamamara mu itangazamAkuru cyane haba ku kuba yaratandukanye n’umugabo we inshuro irenze imwe,kubyara umwana akitaba Imana n’ibindi byinshi.

Gusa nyuma yibyo byose Aline yafashe ingamba nshya ndetse anagira intekerezo nshya aho yakoze igikorwa cyitwa"Ineza" cyo gufasha abagore,dore ko yanakoze igitaramo cyitwa Ineza Live concert mu mwaka wa 2015 agatumira abantu b’ingeri zopse ngo baze biyemeze bafashe. Ndetse kandi yagiye anagaragara mu bikorwa byinshi byo gufasha abantu.

JPEG - 119.2 kb
Ubwo yakoraga igitaramo cyo gufasha mu mwaka wa 2015 abantu benshi bari bitabiriye

Kuri ubu Aline agiye gushyira album nshya hanze yitwa "New Woman",Igitaramo cyo kuyimurika kikazaba ku itariki ya 27 Ukuboza muri Ubumwe Grande Hotel,kandi indirimbo nyinshi ziri kuri iyi album zikaba zarakozwe na Ishimwe Clement muri Kina music.
REBA INDIRIMBO NSHYA YA ALINE GAHONGAYIRE YISE "IYABIVUZE’YAKOZWE NA CLEMENT
https://www.youtube.com/watch?v=NOTpV5ghkyU

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


umuvugizi wa ADEPR

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Patient Bizimana

Dukurikire kuri Facebook:



Ijambo ry'Imana


Ese Kwifatanya n’abatizera bituma turushaho kwirengagiza ukuri kw’ibyanditswe kugirango tutababaza abatizera koko?
...Soma
Abaje bakurikiye Yesu bikoreye amabuye bagirango arayahindura imigati barabigenza gute ko abategetse kuyahirika mu manga?
...Soma
Umunsi warenze ingabano z’agakiza, no gupfa ntuzabura gupfa-Inyigisho ya Ev.Alice Rugerindinda
...Soma
Imana ishaka ko abantu bagaruka i Betheli mu busabane nayo-Inyigisho na Dr .Kigabo Thomas
...Soma