Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Alice Big Tony umuvandimwe wa Pastor Julienne Kabanda yamuvuzeho ibintu bikomeye

Ubwanditsi , 1 April

Umuhanzikazi Mutoni Alice uzwi kw’izina rya Alice Big Tony yavuzeko mu bakozi b’Imana yemera hano mu Rwanda bamubera ikitegererezo harimo Pastor Julienne Kabanda anahishura ko uyu mukozi w’Imana ari mukuru we wo kwa nyina wabo bivuzeko Mama wa Alice Tony avukana na Mama wa Julienne Kabanda.

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye n’umuhanzikazi Alice Tony ubwo twamubazaga umukozi w’Imana yaba yemera hano mu Rwanda yavuzeko yemera Pastor Juliene Kabanda kuko banahuriye ku masano ya hafi .

Umuhanzikazi Alice Tony yavuze isano afitanye na Pastor Julienne Kabanda anavuga ko amufatiraho ikitegererezo

Ati:"Pastor Julienne Kabanda niwe wankundishije kuririmba kuko njya nibuka kera tukiri abakobwa iyo narangizaga koza amasahani nawe arangije guteka twafataga umwanya wo kuririmba tuvuza ijerekani ugasanga turirimba indirimbo zitandukanye bituma nkura nkunda kuririmba n’umuziki muri rusange.

Alice Tony yakomeje avugako igikomeye akundira Pastor Julienne Kabanda ari ubwenge bw’Imana afite ,kuko ari umujyanama mwiza ,avuga amagambo y’ubwenge cyane cyane iyo ari kwigisha uburyo yakijijwe biranyura kandi arankunda cyane nanjye niyo mpamvu mukunda kandi mufatiraho ikitegererezo.


Pastor Julienne Kabanda mukuru w’umuhanzikazi Alice Big Tony


Pastor Julienne Kabanda,ni umwe mu bagore b’abashumba bamaze kumenyekana cyane mu Rwanda ndetse akaba akundwa n’abatari bake bitewe nuko akunda kwigisha ijambo ry’Imana cyane hakaba hari na benshi bamufatiraho urugero.

Pastor Julienne Kabanda n’umugabo we Pastor Stanley Kabanda ni abashumba bakuru b’itorero Jubilee Revival Assemble Church rikorera i Remera. Pastor Julienne Kabanda unafite impano y’ubuhanzi, ni umwe mu bakunze kuyobora ibitaramo by’abahanzi n’iby’urubyiruko.

Pastor Julienne Kabanda yigize atanga ubuhamya bw’uburyo yari ihene inahebeba mbere atarakira agakiza: Reba iyo nkuru hano:http://iyobokamana.com/slider/article/nari-ihene-kuko-nari-nanaraye-mpebeba-pastor-julienne-kabanda

REBA IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE N’UMUHANZIKAZI ALICE BIG TONY AKAGARUKA KURI PASTOR JULIENNE KABANDA AVUGA KURI MANI MARTIN AGARUKA NO KUBUKWE BWE AFITE MURI UYU MWAKA :


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO