Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 21 May 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
Utwishimishe ibyishimo bingana n’iminsi watubabarijemo, N’imyaka twabonyemo ibyago. (Zaburi 90.15)

Album ‘Super power’ y’itsinda rya "The Power of the Cross" igiye kuzamurikwa mu gitaramo cy’imbaturamugabo

Yanditswe ku wa 2017-12-30 08:53:00 na Ubwanditsi










Imyiteguro irarimbanije ku itsinda The Power of the Cross bitegura kumurika umuzingo (Album) wabo wa mbere w’amajwi (Audio) bise ‘Super power’. Iri tsinda ryateguye igitaramo cyizabera ku itorero Betsida Holy church, ku Gisozi umwaka utaha tariki 14/01/2018. Uyu muzingo ukaba ugizwe n’indirimbo z’amajwi umunani (8).

Iri tsinda rizwi nka “The Power of Cross” rikunzwe mu ndirimbo Ndiho, Ndaje, Mfite umukunzi, Super power yitiriwe uyu muzingo uzaba umurika n’izindi. Kugeza ubu iri tsinda rigizwe n’abasore n’inkumi baturuka mu matorero atandukanye.

Muri uyu mwaka wa 2017, aba baririmbyi bitabiriye irushanwa rya Groove Awards Rwanda aho indirimbo yabo ‘Super power’ yahatanaga mu cyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IYOBOKAMANA.COM, umuyobozi w’itsinda The Power of the cross, Maurice Ndatabaye Kazigamyi yatangaje ko igitaramo cyabo kizabera kuri Bethesda Holy church tariki 14/01/2018 kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa moya z’umugoroba.


Menya byinshi kuri iki gitaramo

Amatsinda akunzwe cyane muri iyi munsi mu kuramya no guhimbaza Imana azafatanya n’itsinda the Power of the Cross ni True Promises, Kingdom of God, Heman Worshipers International, Light choir ndetse n’umuhanzi Bigizi Gentil.


Abagize itsinda rya Power of the Cross bakajije imyiteguro y’igitaramo cyabo

Itsinda The Power of the cross ryatangiye mu mwaka wa 2007, icyo gihe ryari rigizwe n’abahungu batanu gusa ari nabo baritangije ndetse ribanza no guheza abakobwa. Nyuma ryaje kwakira abandi baririmbyi barimo n’abakobwa, riza kubyara amatsinda atandukanye harimo abyina imbyino za Kinyarwanda, drama n’izindi.

UMVA INDIRIMBO SUPER POWER YA POWER OF THE CROSS:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


Apotre Paul Gitwaza

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Patient Bizimana