Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 19 April 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
UBUYOBOZI BWA IYOBOKAMANA.COM BWIFURIJE NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA W’I 2018 ABASOMYI N’ABAKUNZI BA YESU KRISTO UMWAMI WACU

Umunsi warenze ingabano z’agakiza, no gupfa ntuzabura gupfa-Inyigisho ya Ev.Alice Rugerindinda

Yanditswe ku wa 2017-06-06 13:42:00 na Ubwanditsi










Bukeye umwami atumira Shimeyi aramubwira ati “ Wiyubakire inzu i Yerusalemu, uyigumemo, ntuzayivemo ngo ugire ugire ahandi ujya. Umunsi wavuyeyo ukambuka akagezi Kidironi, uzamenye neza ko utazabura gupfa. Amaraso yawe azabe ari wowe abaho.” Shimeyi asubiza Umwami ati “ Ibyo umbwiye ni byiza. Uko uvuze mwami Nyagasani, niko umugaragu wawe nzabigenza”. 1 Abami 2 : 36 -38.

JPEG - 20.4 kb
Evangeliste Alice Rugerindinda mw’ijambo ryuje inama n’impanuro zikomeye k’umugenzi ujya mw’ijuru

Imana itugirire neza cyane. Uyu Shimeyi ngo yari mwene Gera w’Umubenyamini w’I Bahurimu. Igihe kimwe yavumye umwami Dawidi umuvumo mubi ngo arimo ahungira i Mahanayimu, ariko Dawidi agarutse mu gihugu, ngo uyu Shimeyi aragenda amwikubita imbere, amusaba imbabazi z;ibibi yamugiriye, bituma umwami Dawidi atamwica.

Umuhungu wa Dawidi ariwe Salomo amaze kwima ingoma atumira Shimeyi amubwira aya magambo yanditse hejuru ngo aramenye niba adashaka gupfa ntazarenge ingabano za Yerusalemu.!

Ikibabaje, nuko nubwo yari yaburiwe, ngo yihanganye imyaka itatu gusa yonyine ,birangije biramunanira ,kandi nyine nkuko yari yarabibwiwe, nirwo rwari urupfu rwe kandi koko yahise yicwa.

Nanjye nti umunsi warenze ingabano z’agakiza, no gupfa ntuzabura gupfa! Aya magambo ni ayanjye nyamaranye imyaka myinshi cyane, kandi ari muri bimwe byatumye numva nkwiriye kwihanganira mu gakiza sinkavemo kuko iteka nahoraga nibwira nti “ Alice we, umunsi warenze ingabano z’agakiza no gupfa ntuzabura gupfa! Ubundi nkibwira nti “ Umunsi narenze ingabano z’agakiza, imbwa zizandya kimwe n’ibindi bikoko byose!!!!

Ubundi ingabano nink’imipaka itandukanya ikintu n’ikindi, kandi nanjye nkizwa, nasanze hari ingabano z’agakiza cyangwa se imipaka ntakwiriye kurenga ngo ndengere ninjire ahandi, kandi nsanga na basogokuruza mu kwizera, abatubanjirije, izo mbago barasabwaga kuzubahiriza ntibarengere, ngo bigire n’ahandi kuko bari barasobanukiwe ko umunsi batawanyitse ( kugenda nta ruhushya) no gupfa bazapfa. Imana itugirire neza!

Shimeyi nawe bati ibibi wakoze kera sicyo kibazo cyane, ahubwo uburyo uzirinda, nibwo buzatuma ubaho! Igihe kimwe rero ngo abagaragu be baramutoroka, nawe yibagirwa indahiro yarahiye Salomo, maze ngo yurira indogobe arabakurikira ajya kubagarura!!! Salomo baramubwira bati Shimeyi yarenze Yerusalumu , nawe ati mumwice.

Imana iturengere. Nawe ahari, hari igihe wibwira ngo urasimbuka rimwe ube ugezeyo, ukibwira ndetse ko nta numuntu uzamenya ko wambutse akagezi Kidironi, ariko Imana yo nta nahamwe ihishwa! Yarakubonye, yamenye ko warenze ingabano z’agakiza, yamenye ko warenze ku ndahiro wayirahiriye! Nzi neza ko iyo umuntu yihana, uwo munsi arahira Imana ko yihannye kandiko atazasubira inyuma!!! Imana itubabarire.

Hari igihe umuntu yakwibwira ati ko njyewe ntapfuye nka Shimeyi, kandi nzi neza ko narenze ingabano z’agakiza, ngakora ibyo nishakiye, ariko burya urupfu si ruriya bahamba umuntu ikuzimu gusa , hari n’urupfu rwo mu buryo bw’Umwuka, ibintu by’Imana bikagushiramo burundu wajya ubona n’Umuntu w’Imana ukumva uramwanze n’iby’Imana ukumva urabyanze…! Yesu akuzure yongere akubakemo ubuzima bushya.

Inyigisho ya Evangeliste Alice Rugerindinda.

Umva izindi nyigisho z’uyu mukozi w’Imana:

Ufite ubuhamya cyangwa inyigisho yafasha abantu twandikire kuri sengujoe@gamil.com cyangwa uduhamagare kuri +250783103298/+250785866517

Forum posts

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


Apotre Paul Gitwaza

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Thacien Titus