Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 19 April 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
UBUYOBOZI BWA IYOBOKAMANA.COM BWIFURIJE NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA W’I 2018 ABASOMYI N’ABAKUNZI BA YESU KRISTO UMWAMI WACU

Imana ishaka ko abantu bagaruka i Betheli mu busabane nayo-Inyigisho na Dr .Kigabo Thomas

Yanditswe ku wa 2017-02-27 07:18:00 na Ubwanditsi










Itangiriro 35:1-4 Imana ibwira Yakobo iti “Haguruka uzamuke, ujye i Beteli utureyo, wubakireyo igicaniro Imana yakubonekeye, ubwo wahungaga Esawu mwene so.” Maze Yakobo abwira abo mu rugo rwe n’abo bari kumwe bose ati “Mukureho imana z’abanyamahanga ziri muri mwe, mwizirure mwambare indi myenda, duhaguruke tuzamuke tujye i Beteli, nanjye nzubakirayo igicaniro Imana, yanyumviye ku munsi w’umubabaro wanjye, kandi yagendanaga nanjye mu nzira nagenzemo.” ...

Yakobo, kuva na mbere yari yaragiranye amateka meza cyane n’Imana i Beteli. Amaze kuriganya umugisha wa mukuru we Esawu agahunga, yaharoteye inzozi mu gihe yari arushye umutima yiseguye ibuye.

Uwiteka, Imana imenya ubukene bw’umuntu n’ibyifuzo bye, icyo gihe yamusezeranyije kugendena nawe.

Kuba wumvise ijwi ry’Imana ntibizabuza ko ibigeragezo biza, ariko ujye wibuka iteka icyo Imana yakuvuzeho. Ijambo ry’Imana ryo nta cyarinyeganyeza.

Igihe cyarageze, kuko Imana yamusezeranyije kuzagarukana nawe, aratahuka ava kwa Labani, aho yari yarahungiye. Nta jambo Imana ivuga ngo rihere.

Icyaha ni kibi. Kenshi iyo kitihanwe kigenda kibyara andi mashami cyangwa ibindi byaha kandi bikarushaho kuremera, bikazana n’ingaruka ziremereye. Yakobo atahuka we n’abe n’imikumbi ye, umugore we yakundaga cyane yibye imana za se.
Ntibyagarukiye aho, yakomeje gukererezwa na cya kinyoma cyamubagamo. Amaze kubonana na Esawu, amubwira ko yaba agiye akaza kumusanga.

Nyamara ntiyaje amusanga ahubwo yigira i Shekemu. Yakomeje gukererwa ntiyerekeza aho yavuganiye n’Imana mbere. Ajya bugufi bwaho ariko ntiyari mu nzira, nubwo kandi yahatambiye igitambo. Niko usanga bamwe na bamwe baguma mu murimo nyamara kandi batari kumwe n’Imana.

Yakobo, mu gihe bafataga ku ngufu umukobwa we Dina, abahungu be bakarwanya kandi bakica abagabo bo mu mudugudu wa Shekemu byamuzaniye ingorane ajya yakwemera kugaruka i Beteli. Imana ikunda abayumvira kuruta ibitambo bayitambira.

Iyo umuntu atari mu nzira, hari igihe Imana irema uburyo bumuvanayo ku neza cyangwa ku nabi. Mukundwa, ikigukwiriye ni uko ugaruka mu nzira bitarakugeraho.

Aho niho Yakobo yagiye yakuraho ibizira byari hagati muri bo, barahaguruka, barazamuka, bajya i Beteli. Nibwo bari babashije kugaruka mu bushake bw’Imana, barayumvira. Bajya aho Imana yabashakaga, mu busabane nayo.

Nyuma y’ibyo nibwo abantu batewe ubwoba n’Imana ya Yakobo. Impamvu abantu badakizwa, ni twebwe tutagaragaza Imana. Nitugaruka i Beteli tuzagaragaza Iyaduhamagaye.

Mbere yo kugera i Beteli, icy’ibanze ni ukwihana. Kwihana bisaba ko umuntu abanza kwanga icyaha akacyatura atagica ku ruhande kugira ngo atandukane nacyo rwose. Nta bubyutse butarimo kwihana ngo bube aribwo koko. Umuriro w’Imana ukwiriye kuba muri twe kuko udaturana n’ibizira. Ikindi gikurikiraho ni ukwezwa buri gihe ; nibwo Imbaraga zizabona uko ziza kandi zigakora.

Dusenga, dusabe Imana idufasha, tubashe kugaruka mu busabane n’Imana, tuve aho twarorongotaniye.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


Apotre Paul Gitwaza

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Thacien Titus