Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 19 April 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
UBUYOBOZI BWA IYOBOKAMANA.COM BWIFURIJE NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA W’I 2018 ABASOMYI N’ABAKUNZI BA YESU KRISTO UMWAMI WACU

Ese Kwifatanya n’abatizera bituma turushaho kwirengagiza ukuri kw’ibyanditswe kugirango tutababaza abatizera koko?

Yanditswe ku wa 2018-03-17 01:08:00 na Ubwanditsi










Nk’abakristo duhura n’ibigeragezo n’ibigusha muri iyi si. Ibyo tubona, ibyo dusoma, ibyo dushyira mu mibiri yacu, n’ibindi, bigenda bitugiraho ingaruka. Ni kubw’izo mpamvu, dukwiriye kugirana umubano uhamye n’Imana, tugahindura imikorere n’uburyo twakoraga ibintu runaka, ibyo twarebaga kuri za televiziyo, imyitwari mibi y’ahahise (kuba imbata y’ibisindisha, kunywa itabi, n’ibindi.), ibikorwa twagiragamo uruhare, ndetse n’abo dukunda turi kumwe. Abantu bagabanijemo ibice bibiri, ab’isi n’umutware wayo satani, ndetse n’abiyeguriye Imana (Ibyakozwe n’intumwa 26:18).

Aya matsinda yombi ahora ahanganye nk’uko bibiliya ibigaragaza; urugero, ab’umwijima/ab’urumuri; abafite ubugingo buhoraho/abazacirwaho iteka; Abafitanye amahoro n’Imana/n’abahora barwana n’Imana; abizera ukuri/abizera ibinyoma; abayobotse inzira ifunganye y’agakiza/abari mu nzira yagutse igana irimbukiro, ndetse n’abandi. Ibyanditswe byera bigaragaza neza ko abizera n’abatizera batandukanye cyane, ninayo mpamvu dukwiye kwibaza ku bwoko bw’umubano dukwiye kugirana n’abatizera.

Igitabo cy’imigani gifite imorngo y’ubwenge ivuga kubushuti hagati y’abizera n’abatizera: "Umukiranutsi ayobora umuturanyi we, Ariko inzira y’abanyabyaha irabayobya" (12:26). Tugomba kugendera kure abapfu n’abanyamujinya (13:20, 14:7), (22:24), ndetse n’abajarajara (24:21). Ibi byose bigaragaza abatarakijijwe.

"Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byabafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite?" (2 Korinto 6:14). 1 Korinto 15:33 hatubwirako ihene mbi ntawe uyizirikaho inziza, twifashishije imvugo izimije nyarwanda.

Abatizera ni abacakara b’icyaha (Yohana 8:34), Abakristo ni abagaragu b’uwiteka (1 Korinto 7:22). Iyo tugiranye umubano wihariye n’abatari abakristo, tuba turi kwishyira mu byago. Bishobora gutuma umukristo adindira mu rugendo, agasubira inyuma mu buzima bw’ibyaha, agatera Imana umugongo (Agatukisha izina ry’Imana niry’Ubukristo).

Kwifatanya n’abatizera bituma turushaho kwirengagiza ukuri kw’ibyanditswe kugirango tutababaza abatizera. Hari ukuri gukomeye mu ijambo ry’Imana nk’urubanza n’ikuzimu. Iyo twirengagije cyangwa tugaha agaciro gake aya mahame, muri ubwo buryo tuba duhinduye Imana umubeshyi mu maso y’abakorera satani. Iri ntabwo ari ivugabutumwa.

Bene uyu mu bano ntiwemewe habe na gato, Ntibisobanuye ariko ko twiregagiza, tugatera umugongo abatizera kuko baradukeneye ngo tubafashe guhinduka. 2 Timoteyo 2:24-26 hatubwira ko nk’abagaragu b’Imana, tudakwiriye kuba abanyamahane, mbese dukwiriye kuba abagwaneza. Dukwiriye kwigisha byimazeyo abirengagiza ukuri, kandi tukihanganira abantu badashobotse. Matayo 5:16 hagira hati, “Abe ariko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugirango babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaza so wo mu ijuru.”

Dukwiye gufasha abatizera kugirango nabo babone Imana binyuze muri twe. Yakobo 5:16 havuga ko gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi iyo asenganye umwete, muzane ibyifuzo mufite kubatizera imbere y’Imana, kandi izabyumva.

Benshi bagiye bakizwa kubw’amasengesho n’ibikorwa by’abakristo rero ntuzatere umugongo abatizera, ariko kugirana umubano wihariye nabo byatuma byihuse bibangamira urugendo rwawe na kristo.Twahamagariwe gutarura intama zazimiye, ntabwo twahamagariwe kuba inshuti nabo. Ntakibi kirimo kugirana umubano mwiza n’abatizera, ariko intego y’ibanze y’uwo mubano ikwiriye kuba ari ukubazana kuri kristo dusangira nabo ubutumwa bwiza, tukabereka imbaraga zikiza z’Imana mumibereho yacu.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


Apotre Paul Gitwaza

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Thacien Titus