Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 19 April 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
UBUYOBOZI BWA IYOBOKAMANA.COM BWIFURIJE NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA W’I 2018 ABASOMYI N’ABAKUNZI BA YESU KRISTO UMWAMI WACU

Abaje bakurikiye Yesu bikoreye amabuye bagirango arayahindura imigati barabigenza gute ko abategetse kuyahirika mu manga?

Yanditswe ku wa 2017-06-27 04:40:00 na Ubwanditsi










Mu nyigisho ya pastor Bikorimana Emmanuel akomeza agaruka kubantu bakurikiye yesu kubw’impamvu zitandukanye aho yibaza iki kibazo kigira kiti:” ko hari abantu bakurikiye yesu kubw’intego y’ibyo bashaka ko abakorera none natabikora barasubira mu byaha cyangwa baramuvaho burundu?
Hariho abantu benshi bagirango gukurikira yesu ni inzira yoroshye nyamara siko bimeze ahubwo ushaka kumukurikira aba agomba kwemera kugeragezwa,guca mu bikomeye,kwihangana no kwiyanga nk’uko ijambo ry’Imana ribitubwira riti:” munyure mu irembo rifunganye kuko irembo ari rigari ,n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini,kandi abayinyuramo ni benshi”.

Ariko irembo rifunganye,n’inzira ijya mu bugingo iraruhije,kandi abayinyuramo ni bake.(Matayo 7:13-14)

Mu byukuri kuva na kera abantu bakurikiraga yesu kubw’impamvu zitandukanye,bamwe bamukurikiraga bagira ngo bamumenye kuko yaravugwaga cyane,abandi bamukurikiraga bagirango barebe ukuntu akora ibitangaza,abandi bamukurikiraga bagira ngo bakire indwara,abandi bakamukurikira bagirango bamugambanire,abandi bakamukurikira bagirango babone icyo kurya,ese wowe wakurikiye yesu kugirango bizagende ute?

Wisubize mu mutima wawe urebe niba uburyo wakurikiye yesu buzakugeza ku bugingo buhoraho,kuko impamvu nyamukuru y’ubutumwa bwiza ni ukugirango dutunge,ubwami bw’Imana muritwe kandi duhinduke abaragwa b’ijuru,kuko ibindi byose biza ari inyungu y’agakiza.

Mu mfashanyigisho imwe bavuga ukuntu umunsi umwe yesu yakoze urugendo rurerure n’abigishwa be bajya ku musozi bahahurira n’abantu benshi cyane yesu ahatangira inyigisho zitandukanye zijyanye n’ubutumwa bwiza,uko amasaha ashira abantu bagenda basonza maze yesu mu bumana bwe asaba buri wese gufata ibuye rimwegereye nuko barayafata maze yesu arasenga ayo mabuye ahinduka imigati,bararya barahaga.

Nuko bukeye bwaho yesu arongera atumaho abantu ngo baze mu giterane maze kuko bari babonye ibyo yesu yakoze ku munsi wabanje(guhindura amabuye imigati) baritabiriye ku bwinshi ndetse baranabwirana bavuga ko yesu ajya ahindura amabuye imigati,nuko buri wese aza yikoreye ikibuye kingana umusozi kugirango yesu naza kuyahindura imigati buri wese ahabwe umugati ungana n’ibuye yazanye,nyamara ntibazi ko yesu atajya amenyerwa.

Nuko bahageze yesu atangira kwigisha nk’uko bisanzwe buri wese ubwo yicaranye ikibuye cye,maze bigeze hagati yesu arababwira ati:|” mufate ayo mabuye muyahirike,nuko barabikora bababaye bataha bimyiza imoso kuko ibyo bari biteguye batabibonye”.

Mu byukuri ka twibukiranye ko yesu atajya amenyerwa kandi ko akora mugihe cye kandi incuro nyinshi igihe cy’abantu kiba gitandukanye n’icy’Imana.

Hari impamvu nyinshi zatumye abantu baza mu gakiza,ariko mwene data ndagirango nkwibutse ko impamvu nyamukuru yo kwitwa umukristo ari ukugirango tuzabone ubugingo buhoraho kuko ibindi byose turarikira biza ari inyongera z’agakiza kuko n’ijambo ry’Imana ribivuga neza cyane ngo mushake ubwami bw’Imana mbere na mbere n’ibindi byose muzabyongererwa.

Mu butumwa bwanjye ndasaba umuntu wese wamaze kwakira kristo kumunambaho kuko ari we mugabo utajya adutenguha,kumukorera bigira inyungu nyinshi,kandi nawe utaramumenya ndagusabira ugire umwete wo kumwakira no kumutunga muri wowe kuko nyuma yaho uzabona hari byinshi bihinduka mu buzima bwawe,umunezero isi yakwimye yesu arawugufitiye,amahoro isi yakwimye wayasanga muri yesu kuko yesu ni byose k’umufite.

Forum posts

  • muri iyi minsi numva ngo ni iya nyuma hakenewe abigisha nkaba bigisha abantu kwiyanga no kwanga ibyaha bagakurikira Yesu nta kindi kibagenza, ahubwo ureke bamwe bashaka gukurikirwa kuko bakora ibitangaza kandi babwira abantu ibyo bashaka kumva atari ibyo bakeneye kumva. (abo mbita abacuruzi n’amadini yabo nkayita boutique)

  • Amen Amen Inzira ni 2 umuntu agahitamo iyo yanyuramo .

  • Benedata,

    Mumfashe, iyo nkuru uko abantu Yesu yabwiye abaje kumva inyigisho ze ngo bafate amabuye arayasengera ahinduka imitsima n’ukuntu undi munsi baje bikoreye ibibuye binini Yesu akababwira ngo babijugunye mu nyanja yanditse he muri bibiliya ko nabuze aho yanditse.
    Mumfashe kuko nayibuze.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


Apotre Paul Gitwaza

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Thacien Titus