Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Menya ibintu by’ingenzi byagushoboza kubaho mu buzima bwiza

Ubwanditsi , 5 months ago

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise ngo "Nibintije Evangelical Ministries" usigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki, uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti:"Menya ibintu by’ingenzi byagushoboza kubaho mu buzima bwiza".

Buri wese ashaka kubaho neza. Ntabwo ndigera mpura n’ umuntu wifuza kubaho nabi. Buri wese yifuza kubaho mu munezero, mu migisha kandi akibera mu buzima bwiza.

Ariko ikibazo nuko abantu bo muri iyi si ya none tudahuza imyumvire imwe ku bijyanye no kugira imibereho myiza icyari cyo. Twumva ko kubaho mu buzima bwiza ari ukugira amafranga menshi, kuba ushobora kuzenguruka isi yose uri gutembera cyangwa kubaho ari ahantu hatuje n’ ibindi. Ariko uyu munsi ndagirango nguhe urufunguzo rwo kubaho mu buzima bwiza kandi bya bugufi.

Ndifashisha ijambo ry’Imana riboneka mu rwandiko rwa mbere rwanditswe na Petero igice cya3:8-12 ” Ibisigaye, mwese muhuze imitima, mubabarane kandi mukundane nk’abavandimwe, mugirirane imbabazi mwicisha bugufi mu mitima.

Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha kuko ari byo mwahamagariwe, kugira ngo namwe muragwe umugisha.Kuko byanditswe ngo “Ushaka gukunda ubugingo, No kubona iminsi myiza, Abuze ururimi rwe rutavuga ikibi, N’iminwa ye itavuga iby’uburiganya.Kandi azibukire ibibi akore ibyiza, Ashake amahoro, ayakurikire kugira ngo ayashyikire.Kuko amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, N’amatwi ye ari ku byo basaba. Ariko igitsūre cy’Uwiteka kiri ku nkozi z’ibibi."

Petero yari yandikiye abantu b’abakristo bari babayeho mu buzima bita ko ari bwiza. Iyo mirongo natwe iradufungurira amadirishya yo gusobanukirwa neza Icyo kugira imibereho myiza. Niba kano kanya wifuza kugira imibereho myiza cyangwa kubaho mu buzima bwiza reka nkugire inama yagufasha gutuma ubigeraho.

Ibi bintu nubyitaho ukabyitondera bizagushoboza kubaho mu buzima bwiza:

1.Ugomba kugira imyifato myiiza( right attitude)

Imibereho myiza iva mu bisubizo byuko witwara ntabwo ari ibintu. Petero we avuga ku myifato y’ imibereho yawe ku bintu 3.

A) Uko mubanye n’ ubuyobozi ( relationship to the government): Ntabwo nzi uko mubanye n’ubuyobozi bw’ igihugu cyawe ariko nakubwira ko kugira ngo ugire ubuzima bwiza cyangwa se ugire imibereho myiza ni ngombwa kuba mukorana neza n’ ubuyobozi cyangwa se abayobozi bawe uhereye kubo mubana aho utuye kugeza mu rwego rw’ igihugu.

Ibi bishatse kuvuga ko icyo bagusaba ari ngombwa kugikora. Yesu bamubajije ikibazo agisubizanya ubuhanga ababwira ko ibya Kayizari bakwiriye kubiha Kayizari naho iby’Imana nabyo mubihe Imana.

B) Uko ubanye naho ukora ( relationship in the workplace) aha ndizera ko uri kumva icyo nshaka kuvuga niwitwara nabi aho ukura umugati wawe cyangwa aho ukura umugati w’ abana.Ikizakurikiraho ndumva warangije kucyumva. Imbehe izahita yubikwa.

C)Imibanire yawe nuwo mwashakanye cyangwa se n’umuryango wawe (relationship in marriage ) ,Nagize ibibazo mu muryango nzi aho byageze, wa muryango wanjye ( ubuzima bw’ abana burapfapfana abari abahanga bahinduka abaswa, abagomba kwiga za university na Hight School ntibayirangiza, abagomba kuruhuka bagahahirwa nibo bajya guca inshuro. Ibyo muri n’ ibindi.

None Ni iyihe myifato dukwiriye kugira?

1Peter1:8”We muramukunda mutamubonye, mukanamwemera mutaramuca iryera. Ni yo mpamvu muhimbarwa mugasimbagizwa n’ibyishimo bitavugwa, byuzuye ikuzo.”

Kugira imigenderanire myiza ni urufunguzo rwo kubaho mu buzima bwiza. Ikintu kimwe mu buzima kigorana ni ukubaho utagirana ikibazo nabo mubana.

Kugirana imigenderanire bisaba abantu 2 cyangwa benshi, bibasaba kubana neza nta bibazo. Kubw’ibyo iyo mushoboye kubana neza, iyo iba intambwe yambere yo kubaho mu buzima bwiza.

Iyo dusubiye inyuma tukareba uko Yesu yaje gukuraho ibyatandukanyaga umwana w’ umuntu n’ Imana bitugaragariza ko Kristo yari yuzuye urukundo n’ impuhwe ndetse no kwicisha bugufi. Iyo ufite umusingi ukomeye kuri Yesu Ushobora kubana neza n’ abandi bantu bishaka kuvuga ko kubaho mu mibereho myiza cyangwa mu buzima bwiza bizaturuka ku buryo ubanye n’ umwami wacu Yesu Kristo.


2. Uburyo bwiza usubiza:

1Petero1:9 “kuko muhabwa agakiza k’ubugingo bwanyu ari ko ngororano yo kwizera kwanyu.”Niba wifuza kubaho mu buzima bwiza bizagusaba kutihorera (Revenge)

Uko waba warababajwe, uko waba warafashwe nabi ntukiture inabi uwayikugiriye. Kwihorera ni ukwanjye niko Imana ivuga. Ntukagerageza gushaka kwikemurira ikibazo cyo kwihorera mu inzira yawe kuko na Leta ubwayo yaguhana.

Ntukishyure ikibi wagiriwe. Ba nka Yesu Kristo. Urebe aho Petero avuga muri 1Petero 2:21 ati :Iki nicyo twahamagariwe, kuko Kristo yababajwe kubera wowe, baho nki intangarugero mu kugera ikirenge mu cye.

Kugira imyifato myiza bitanga amahoro ndetse no kubana neza, gusubizanya ineza nabyo bihosha uburakari. Kubera iyo mpamvu kubaho mu buzima bwiza cyangwa kugira imibereho myiza ntabwo ari ibintu uba ufite hanze ahubwo ni ibiva muri wowe, ni ukugira imitere myiza cyangwa se imyifato mwiza no gusubizanya ineza.

Kubaho mu buzima bwiza biterwa n’ Imico yawe myiza.

Niba wifuza kubaho mu buzima bwiza biragusaba ubuzima bwawe bwubakwe n’ imico mwiza yawe. 1Petero 3:10-11”Kuko byanditswe ngo “Ushaka gukunda ubugingo, No kubona iminsi myiza, Abuze ururimi rwe rutavuga ikibi, N’iminwa ye itavuga iby’uburiganya.Kandi azibukire ibibi akore ibyiza, Ashake amahoro, ayakurikire kugira ngo ayashyikire.”

Kugenga ururimi rwawe ni ikintu kingenzi mu mibereho yawe myiza. Dawidi muri Zaburi 141:3, yaravuze Ati: “.Uwiteka, shyira umurinzi imbere y’akanwa kanjye, Rinda umuryango w’iminwa yanjye.”

Umuntu ugira imibereho myiza ni Ushobora kugenga ururimi rwe igihe cyose. Yakobo igice cya 3 nawe tabivuzeho avuga ko ururimi rumeze nk’ umuriro utwika.Mwene data ikintu kimwe kidashobokerera abantu ni ukugenga ururimi rwabo cyangwa se kuvuga.

Turi kwiga isomo rya philosophy, umwarimu wacu yatubwiye agatekerezo k’ umusore wagiye kwa Socrates kwiga uko bavuga neza, ahageze abanza kwivuga uwariwe kuri uwo mu philosopher mwiza, avuga amagambo menshi nyuma socrates amuca amafranga akubye kabiri ayo aca abandi.

Nawe arabaza ati:" Ko naje hano babwiye igiciro none nkaba mbona yikubye kabiri ? Aramusubiza ati: ni ngombwa wowe nkwigishe ibintu bibiri (sciences ebyiri) kimwe ni ukumenya uko ugenga ururimi rwawe, icyakabiri ni ukumenya kuvuga mu buryo bwiza bwa gihanga kandi icyambere nicyo ufiteho ikibazo cyane.

Niba wifuza kugira ubuzima bwiza ni ngombwa kwiga uko ugenga ururimi rwawe, kuko ndakwizeza ko igihe cyose uzavuga ijambo ribi, uzagira ubuzima cyangwa se imibereho mibi.

Nushobora kugenga ururimi rwawe ntabwo uzabeshya, uzajya uvuga ukuri. Nkaba nshaka kurangiza ngusaba kuvana ibi bintu ngiye ku kubwira mu buzima bwawe,niba ushaka kugira ubuzima bwiza.

Hari ibintu byiza 1 Peter 3:11”Kandi azibukire ibibi akore ibyiza, Ashake amahoro, ayakurikire kugira ngo ayashyikire.”

Hindukira uve mu nzira mbi ( Turn from Evil)

Ijambo “Guhindukira “risobanura kuva mu nzira wari urimo ugafata indi, bishaka kuvuga kuva mu bintu bibi byakubuzaga kubaho mu buzima bwiza kandi byababaza abandi maze ujye mu bintu byiza bituma ubaho mu buzima bwiza ndetse bigatuma n’ abandi bagira imibereho mwiza.

Kora ibyiza ( Do Good):Bishaka kuvuga uve mu bintu bibi utangire ukore ibintu byiza ku bantu bose utarobanuye ku butoni.

Shaka amahoro:

Agatekerezo: Umubyeyi yarafite abana b’ abakobwa bubatse ingo ariko mbere yuko bashyingirwa abanza abagira inama agira ati:"Bana banjye ,ndashaka kubabwira ko umugabo wawe na kubwira nabi cyangwa akagutuka ntukamusubize ibindi bitutsi ahubwo muzabe abashakisha ikintu cyose cyazana amahoro kuko ntabwo arimwe bizagirira akamaro gusa bizagirira akamaro n’ abazabakomokaho. Nabo baramusubiza. Nibyo Mama murakoze.

Hashize igihe wa mubyeyi agiye kubona abona ababakobwa be baraje, umwe afite igikapu kinini ari hamwe n’ abana undi nawe afite agasakoshi gato ko muntoki ariko nta abana afite.

Arabakira ndetse arabazimanira. Barangije atangira kubaganiriza, wawundi wazanjye igikapo cyo muntoki arabwira ko murugo byifashe neza usibye ko ibibazo bitabura mu rugo. Mama we aramubaza nki ibihe? Umunsi umwe umugabo ntabwo yanyizeye hazamo ni intonganyi ndetse anyita umubeshyi.

Mama we: Akimara ku kwita umubeshyi wabyitwayemo ute?

Umukobwa: Nibutse ibyo watubwiye ko amagambo meza ahosha uburakari.

Mama we: Ni byiza cyane. Arongera aramubaza ati: Ni irihe jambo ryiza wamubwiye rya tumwe uburakari burangira?

Umukobwa we: Naramusubije nkoresheje isupu nziza!

Umukobwa wa kabiri nawe abwira nyina ibyamubayeho mu rugo rwe. Ndetse amubwira ko byagezeho bavugana nabi kuburyo umugabo yashatse ku mukubita agahita afata imyenda ye n’ iya abana bagahita baza.

Mama we aramusubiza: mbere yuko mugenda nababwiye gute?

Umukobwa we: Aramusubiza ati:"Urabona yarakabije kumbwira nabi ndetse no ku nsuzugura nkaho ntagira iwacu.

Mama we: Sawa ruhuka gato turaza kuganira uburakari bwawe bwashize,gusa umwanzuro wafashe ntabwo ari mwiza.

Ngana ku musozo w’iyi nyigisho, nongere mvuge nti: "Umuntu ubaho mu buzima bwiza ni umuntu ufite imyifato myiza kandi usubizanya ineza kandi akagira imico myiza".

Wowe umaze gusoma iyi nyigisho, nzi neza ko wifuza kubaho mu ubuzima bwiza ariko nyemerera nkubaze.Ufite imigenderanire n’ abayobozi bawe b’ igihugu cyawe imeze gute ( relationship to government)? ,Ufite imigenderanire imeze gute na Manager wawe cyangwa supervisor cyangwa abo mukorana akazi aho ufite akazi( relationship in the workplace)?,Ufite imigenderanire imeze gute n’ umugabo wawe, cyangwa umugore wawe, ndetse n’umuryango wawe muri rusange.

Niba umaze kubireba, ndizera ko uhita wiha igisubizo. Ushobora kuvuga uti:"Mfite amafranga ariko ndagira ngo nkubwire ko kugira amafranga atari ukugira imibereho myiza ahubwo wagombye gutera ikirenge mu cya Kristo Yesu we cyitegererezo waje mu isi kugira ngo akureho icyatandukanya umwana w’ umuntu n’ Imana (reconciliation).

Aza yuzuye urukundo , impuhwe nyinshi ndetse no kwicisha bugufi kandi ubu buryo yaje nshoje nkubwira ko ariyo nzira irambye yo kubaho mu ubuzima bwiza. Imana iguhe umugisha.

Iri jambo muritegurirwa kandi mukarigezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tel: +14128718098
Email: estachenib@yahoo.com


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO